
Ikigero cy'imyaka itajyanye n'umwaka bigamo, imbogamizi mu myigire y'abanyeshuri bo mu Rwanda
Mar 30, 2026 - 12:56
Mu Rwanda, abarenga kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri biga bafite imyaka itajyanye n’icyiciro cyangwa umwaka bigamo, bigatuma bake ari bo bashobora kurangiza amashuri. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, agaragaza ko ari imwe mu mbogamizi zikomeye zigihari mu burezi nubwo abasibira bagabanutseho 6%.
kwamamaza
Ibi Minisitiri Nsengimana yabitangaje kuri uyu wa Mbere, ubwo yafunguraga Inama yiga ku burezi ya 2026 (State of Education Conference 2026), aho yagaragaje ko ikibazo cy’abanyeshuri batinda mu ishuri gikomeje kuba ingorabahizi ikomeye mu rwego rw’uburezi.
Yasobanuye ko hari intambwe yatewe mu kugabanya igipimo cy’abasibira mu mwaka binyuze muri gahunda Nzamurabushobozi ifasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye batsinzwe gusubiramo amasomo mu gihe cy'ibiruhuko kugira ngo badasibira, aho umubare w'abasibira wagabanutseho 6%.
Ati:" Ibi bigaragaza ko iyo dukoze dufite icyerekezo, umusaruro ufatika uraboneka."

Nubwo bimeze bityo ariko Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko hakiri imbogamizi mu myigire y’abanyeshuri hirya no hino mu Gihugu zirimo kuba umubare munini ari uw’abatinda mu ishuri.
Yavuze ko abarenga kimwe cya kabiri cy'abanyeshuri bafite imyaka irenze iyo bakagombye kuba bafite hakurikijwe umwaka cyangwa icyiciro bigamo, kandi ko mu batangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza, ababasha kurangiza ayisumbuye ku gihe ari mbarwa.
Ibi bigaragaza ko hakenewe izindi ngamba mu guhangana n'izi mbogamizi. Ni mu gihe, kugeza ubu, abanyeshuri bagera kuri miliyoni 4,8 ni bo biga mu mashuri yo mu Rwanda.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


