Ikigazo cy'ibura ry'imodoka mu mujyi wa Kigali kiracyari imbogamizi.

ar

Imyaka ibaye myinshi abagenzi bakoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bahura n’imbogamizi zinyuranye ahanini zirimo izijyanye no kumara umwanya munini bategereje imodoka bigatuma batagera iyo bajya ku gihe. Ni ikibazo gikunze kubaho cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba. Ni mu gihe umujyi wa Kigali uvuga ko kuba iki kibazo kitarakemuka ari uko umushinga wo kongera imodoka mu mujyi wa Kigali ukiri gutegurwa kugira ngo hakoreshwe imodoka zikoresha amashanyarazi.

kwamamaza

Bamwe mu bagenzi bo mu mujyi wa  Kigali batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange bavuga ko iki ari  ikibazo kimaze imyaka kandi kibagiraho ingaruka zitandukanye, cyane cyane mu masaha yo kujya cyangwa kuva mu kazi kandi mu nama y’igihugu y’umushyikirano Perezida Kagame yari yavuze ko kigomba gukemuka.

Umwe yagize ati: "usanga ari ikibazo gikomeye kuko ujya ku murongo ugategereza imodoka ukayibura noneho ugasanga uteze moto. Zikwiye kongerwa."

Undi yagize ati: " narinteze imodoka ariko nayibuze kandi nshobora kuba mpamaze nk'isaha ntaziri kugenda. izi modoka rero niba ari kampani ikora nabi, niba ari managwement yazo ikora nabi , icyo kibazo ni icyabo bihariye."

"ntabwo zigikunda kuboneka, uretse aha ngaha na Nyabugogo ni ugutonda umurongo ariko nka nimugoroba uhamara nk'iminota 30. Ntabwo ziboneka keretse batwongeye izindi."

Aba baturage batangaje ibi mugihe  mu Ukwakira (10) 2021, Dr. Mpabwanamaguru Merard; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, yavuze ko hari gahunda ihamye iri gutegurwa igamije guhindura urwego rw’ubwikorezi muri Kigali bigendanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Icyo gihe,  yavuze ko mur'iyi Mata (04), hanateganijwe umushinga w’imodoka zigenda mu kirere.

Rubingisa Pudance; Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yavuzeko ari umushinga uri kunozwa, ati: " muri transport yo mu mujyi hari bus zongewemo . Ntabwo byakemuye ikibazo kuko murabizi ko dufite icyuho kinini cy'imodoka  cya bus 305 zigomba kongerwamo. Hari iziri gushakishwa ."

" Ubundi gahunda dufite ni ukugira ngo tuzane izikoreshwa n'amashanyarazi  cyangwa se n'izikoreshwa na diesel na mazutu ndetse tugende tunagabanya  kwangiza ibidukikije n'umwuka duhumeka. Hari gahunda  yabagejejweho ubushize, na Minisiteri y'ibikorwaremezo na RURA turabifatanya , harimo cyane cyane n'abikorera kugira ngo dufungure hazemo n'abandi babishoboye , ariko harimo n'izo leta izazanamo."

Iki kibazo cyagarutsweho mu nama y’igihugu y'umushyikirano , n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame, avuga ko iki kibazo gikwiye gukemuka mu gihe kimaze imyaka isaga irindwi.

Leta yatangije ubu buryo muri 2014 mu rwego rwo kuvuguta umuti wacyo ,ubwo imodoka zatwaraga abagenzi zizwi nka ‘twegerane’ zavanwaga mu Mujyi wa Kigali rwagati hagasigaramo izifite ubushobozi bwisumbuyeho bwo gutwara abantu benshi.

Ubwo ni bwo sosiyete zitandukanye zitwara abagenzi zagabanyijwe ibyerekezo zikoreramo mu Mujyi wa Kigali ndetse hatangizwa n’ikoreshwa rya bisi nini.

 Apr 21, 2023 - 12:13