Ikibazo cy'ibitunguru byangirika byabuze isoko kiri kuvugutirwa umuti

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kiri kubaka inzu eshanu zizajya zumishirizwamo ibitunguru n’urusenda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umusaruro wangirika. Ni mu gihe mu bihe bitandukanye abahinzi babyo bagiye bahura n’igihombo gikomeye gituruka ku musaruro wangirikaga nyuma yo gusarurwa kubera kubura isoko n’uburyo bwo kuwubika.

kwamamaza

Kuva kera, umusaruro mwinshi w’ibitunguru n’urusenda warangirikaga mu mirima no mu ngo z’abahinzi, bitewe n’uko hari ubwo byeraga ari byinshi bikabura isoko cyangwa ngo ubone uburyo bwo kuwumisha byihuse. Imibare igaragaza ko 15,4% by’ibitunguru na 17,2% by’urusenda byangirikaga nyuma yo gusarurwa.

Abahinzi bavuga ko igiciro ku isoko gihindagurika cyane, aho baahobora kweza nk'ibitunguru ikilo kigura 50 Frw, 100, 800 ubundi kikagera kuri 1000 Frw bitewe n’ubwinshi bw’umusaruro n’abaguzi bawushaka, bigatuma hari abahomba.

Izi nyubako zizifashishwa mu gukemura ikibazo cy'umusaruro wangirika zirimo imwe iri ku cyicaro cya NAEB i Kigali n’izindi enye ziri mu turere twa Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare. Zizaba zifite ubushobozi bwo kumisha toni 199 mu masaha 48. Izo nyubako zatangiye kubakwa mu Ukuboza (12) 2024, zikazuzura zitwaye asaga miliyari 4,8 Frw, hanyuma zigatangira gukoreshwa n’amakoperative y’abahinzi mu 2026.

NAEB ivuga ko izi nzu zizagabanya iyangirika ry’umusaruro kugera kuri 7,7% ku bitunguru na 8,7% ku rusenda, bisobanuye kugabanya hafi kimwe cya kabiri cy’ibyangirikaga.

Ibi bivuze ko abahinzi bazabasha kumisha umusaruro mu gihe wabaye mwinshi, bawubike kugeza ku mezi atandatu, ndetse bazaba bashoboda kuwubika bagategereza ko ibiciro ku isoko bizamuka. Ibi biri mu murongo wo kongera agaciro k’umusaruro no kuzamura ubushobozi bw’abahinzi, mu gihe kuva mu 2020 kugeza mu 2025 ibitunguru byinjirije igihugu asaga miliyari 26 Frw, naho urusenda rwinjije asaga miliyari 42 Frw.

 Feb 20, 2026 - 09:23