
Ikibazo cy'Abangavu baterwa inda gikomeje gushakirwa umuti n'inzego zose
Feb 5, 2024 - 08:56
Kuwa Gatanu ihuriro ry’imiryango ifite aho ihuriye n’urubyiruko ariyo NUDOR, LWD, FAWE n'izindi nzego zitandukanye bahuriye mu biganiro bigamije gusuzumira hamwe ikibazo cy’abana b'abangavu baterwa inda zitateganijwe kubera kudasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere bigatuma batitabwaho igihe bahuye n'iki kibazo.
kwamamaza
Izi nzego n’iri huriro ry’imiryango zahuye kugirango zifatanye gushaka igisubi cy'iki kibazo cy’abana babakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure mu mirenge yose y’igihugu nkuko bivugwa na Mwiseneza Jean Claude umuyobozi w’umushinga LWD usobanuye mu kinyarwanda ngo "Iga kora terimbere".
Ati "tugamije ubuvugizi ku bibazo bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ariko kuri ubwo buvugizi bijyana no kubanza kumenya ibyo bibazo kugirango abo tubiganira bumve ibyo bibazo biteye gute, ariko icyo tubafasha ni ukumenya ibyo bibazo bafite kuko hari abantu baba bafite ibibazo ariko kuko bategerewe ntibabisohore".
Aha ninaho bamwe mu barenga 3000 bafite ibibazo by’uruhurirane bagezweho bavuga ko baganirijwe bakabasha kongera kwigarurira icyizere cy'ubuzima buzabafasha kugera ku ntego.
Gisagara Edith umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama mukarere ka Gatsibo ashima imikorere y'uyu muryango kuri iki kibazo cyo guterwa inda kw'abana b'abakobwa.
Ati "harimo ba masenge b'abakobwa hari na mukuru w'abakobwa, mukuru w'abakobwa aganira na bagenzi be bakamubwira ukuri kuko hari ibyo basangiye, baziranyeho, iyo bunguranye ibitekerezo bagirana inama ikimurenze masenge w'abakobwa arasaza akabagira inama nk'umubyeyi mukuru".
Nsengiyumva Jean Damacent umunyamabanga nshingwabikorwa wa NUDOR avuga ko kugeza ubu abana b'abakobwa bafite ubumuga baterwa inda bari kwiyongera ariko ko hari ikiri gukorwa.
Ati "hari byinshi byakozwe kugirango aba bana bashobore gufashwa, si no kuvuga ngo abagizweho ingaruka, twe icyambere ni ukugirango za ngaruka zitamugeraho, dufite imishinga ijyanye no kwigisha imyuga yahisemo kugirango ashobore kwibeshaho, ababyeyi imyumvire ntibiranoga ariko aho bigeze birashimishije".
Nubwo iki kibazo cy'abangavu baterwa inda gikomeje guhagurukirwa n'inzego zose zitandukanye abamaze guhura n’uyu mushinga wa Masenge mbahafi ukorera muntara y’Iburasirazuba no mu karere ka Gasabo barenga 1000 n'aho abafite ibibazo by’uruhurirane barenga 3000, abafite ubumuga bafashwa na NUDOR mu mwaka ushize barengaga 17.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


