
Ibyo u Rwanda rugeraho ntibisaranganywa neza mu baturage
Nov 14, 2024 - 09:52
Kuri wa Gatatu guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na banki y’isi bamuritse raporo ku cyerekezo cy'ubukungu bw'u Rwanda (Country Economic Memorandum report) igaragaza ibikenewe gukorwa mu kwihutisha iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, kimwe mu byagaragajwe muri iyi raporo nuko nubwo hari ibyo u Rwanda rugeraho mu iterambere ariko bidasaranganywa neza mu baturage.
kwamamaza
Ni raporo yamuritswe kuri uyu wa gatatu igaragaza ibikenewe gukorwa mu kwihutisha iterambere rirambye, yakozwe na banki y’isi ifatanyije na guverinoma y’u Rwanda.
Dr. Aime Peace Niyibizi, uri mu bakoze iyi raporo yavuze ko kimwe mu bigomba gushyirwambo imbaraga ari ugusaranganya mu baturage ibyo u Rwanda rugeraho.
Ati "muri iyi raporo turareba tuti u Rwanda rwifuza ko rugera mu cyiciro cy'ibihugu biteye imbere muri 2035 tukareba tuti hari ibyo rwakoze ariko hari nibyo rukwiriye kongera gukora kuko haracyari imbogamizi zituma u Rwanda rutagera kuri icyo cyifuzo cyarwo, ni ukuvuga ese ibyo u Rwanda rugeraho bisaranganywa neza mu baturage? Yego bisaranganywa neza mu baturage ariko umuvuduko byari biriho mu myaka y'imbere byaragabanutse, tukaba twavuze ko u Rwanda rwashyiraho ingamba zituma ibyo rugeraho bisaranganywa neza mu baturage".
Rugwabiza Leonard, umujyanama mu bukungu muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, asanga icyo leta ikwiye gukora gushyira mu bikorwa ingamba zikubiye muri iyi raporo ari ugukorana neza n’abikorera no gushyiraho ibikorwaremezo bikenewe.
Ati "ikigaragaza iyi raporo nuko tumaze kugera kuri byinshi ariko ugereranyije n'icyerekezo u Rwanda rufite turacyafite inzira ndende kandi igihe tuvuga kongera umusaruro ni ukongera umusaruro mu buhinzi, mu nganda no muri serivise, harimo uruhare rwa guverinoma mu gushyiraho ibikorwaremezo bikenewe ariko harimo no gukorana hagati ya guverinoma n'abikorera kuko dukeneye kumenya abikorera bakeneye iki".
Ingamba zagaragajwe muri iyi raporo zizafasha mu gushyira mu bikorwa amavugurura akenewe ngo intego z’iterambere u Rwanda rwihaye zigerweho.
Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ati “Ibikubiye muri iyi raporo bizadufasha kunoza icyerecyezo twihaye mu myaka 5 iri imbere, kuko iragaragaza ibyuho ndetse n’ingamba zagenderwaho, zimwe muri izo zamaze gushyirwa muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2). Ndashaka gushimira itsinda ry’inzobere kuva muri banki y’isi no muri guverinoma y’u Rwanda kubw’iyi raporo. Ingamba zikubiye muri iyi raporo zizafasha mu gushyira mu bikorwa amavugurura akenewe ngo intego z’iterambere u Rwanda rwihaye zigerweho.”
Iyi raporo ku cyerekezo cy'ubukungu bw'u Rwanda (Country Economic Memorandum report) igaragaza ibikenewe gukorwa mu kwihutisha iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, nyinshi mu ngamba igaragaza zinakubiye muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


