
Ibyiciro byihariye ntibihabwa umwanya uhagije mu igenamigambi ry'igihugu
Nov 29, 2024 - 10:56
Mu gihe u Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe gukusanya ibitekerezo by’abaturage bishyirwa mu igenamigambi, abo mu byiciro byihariye biganjemo urubyiruko baravuga ko badahabwa umwanya uhagije ngo batange ibitekerezo byabo.
kwamamaza
Kuva taliki ya 1 Ugushyingo, u Rwanda rwatangije ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, gusa haracyari icyuho mu byiciro byihariye kuko nk’uku kwezi kwatangiye mu gihe benshi mu rubyiruko bari ku ishuri nkuko Evariste Murwanashyaka, umuhuzabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu abigarukaho.
Ati "hari ibyiciro byihariye bikwiye kwitabwaho nk'ubu urubyiruko n'abana bari ku ishuri kandi nibo bagize icyiciro kinini cy'abaturage b'u Rwanda, nta buryo buhari bwihariye bwo kwakira ibitekerezo by'urubyiruko, twifuza ko hajyaho uburyo bwihariye bwo guhura n'urubyiruko bakagena n'uburyo bwo gusanga urubyiruko hahandi ruhurira".
Ibi anabihurizaho na bamwe mu rubyiruko rutari ku mashuri muri iki gihe kuko nabo bemeza ko umwanya bahabwa udahagije bagasaba kujya begerwa byihariye kugirango nabo batange umusanzu wabo mu igenamigambi.
Ndahiro Innocent, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko uku kwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi nikurangira hazarebwa uko kwagenze maze ahari icyuho kigashakirwa umuti.
Ati "ikibazo dukunda kugira nuko bumva ko bitabareba tugasaba ubuyobozi ko babegera bakabakangurira kwitabira, muri iyi minsi isigaye, niba hari ahagaragaye ko urubyiruko cyangwa se n'abafite ubumuga batagize uruhare runini mu kugena ibikwiye kuba bibakorerwa cyangwa se ibikwiye kuba bigaragara mu igenamigambi byaba ari icyuho, tuzasuzuma uku kwezi uko kwagenze nitubona ko harimo icyuho cy'urubyiruko n'abafite ubumuga ubutaha tuzareba uburyo tubikosora".
Ubwo yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka 5 iri imbere (NST2) Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yavuze ko urubyiruko ruzahabwa umwanya n’inshingano byihariye muri iyi gahunda ya leta.
Ati "guverinoma izakomeza kongerera ubushobozi urubyiruko kugirango ruzarusheho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu, kuri iyo ntego yuko urubyiruko rwacu ariyo majyambere y'ejo hazaza urubyiruko ruzitabwaho ruzahabwa umwanya ukomeye muri iyi NST2, mu bice byose by'ubuzima, mu bukungu bw'igihugu cyacu urubyiruko ruzajya ruhabwa inshingano zihariye no kwitabwaho byihariye".
Mu bushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB 2023/2024 bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu, Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri mu zazamutse mu manota kuko kuri ubu ifite 85.84% ivuye kuri 84.04%.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


