
Ibyaranze tariki 13 Mata 1994: Iyicwa ry’Abatutsi I Kanyinya, Komini Nyarugenge
Apr 13, 2024 - 17:12
Mu gihe Mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tugenda tureba ibyagiye biranga buri munsi mu gihe hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
kwamamaza
Iyicwa ry’Abatutsi muri College Saint Andre I Nyamirambo
Mu murenge wa Nyamirambo mu kigo cy’ishuri rya St. André no muri Kiriziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo)... Bamwe muribo bagiye mu Kiriziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu kigo cy’abafurere cya St. Joseph kiri i Nyamirambo.
Muri Kiriziya ya Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi bake ugereranije n’abiciwe muri St. André n’ubwo nabo bari bake ugereranije n’abiciwe mu kigo cya St. Joseph kuko abari aho hose bavuzwe haruguru bumvaga amakuru y’uko St. Joseph hari benshi kandi abihaye Imana babafashe neza ntawabakoraho bose bagahita bagerageza kuba ariho bajya. Nyuma yo kwica abari bahungiye muri St. André no muri Karoli Lwanga, bagiye kwica abari muri St. Joseph kugeza n’aho bishemo bamwe mu bafurere bari banze ko abo Batutsi bicwa.
Abaharokokeye bahamya ko abari bahahungiye barengaga 2,000 kuko na nyuma yo kubica imirambo yari myinshi cyane igerekeranye.
Iyicwa ry’abatutsi I Kanyinya, Komini Nyarugenge

Mu 1994 ku Murenge wa Kanyinya Abatutsi benshi baho n’abahahungiye baturukaga mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo bahungiye ku Murenge wa Kanyinya. Uwari konseye Nzabamwita Joseph abasaba ko babwira n’abandi bataricwa bakaza kugirango babarindire umutekano.
Ku wa 13/4/1994, abicanyi bamaze kubona ko nta bandi batutsi basigaye, konseye yababwiye ko agiye kubazanira abajandarume bakabashakira aho babashyira kugirango bacungirwe umutekano. Baraza bababwira ko babajyanye ahitwa mu Kana mu gakombe kari hagati y’imisozi bakabarindiramo kuko nta nterahamwe yahamenya.
Barabashoreye babagejejeyo barahabasiga bababwira ko bagiye kubashakira ibyo kurya. Bigeze ku mugoroba babazanira interahamwe zirabatemagura ijoro ryose abasirikare bajya hejuru y’umusozi kureba ko hari ubasha kubacika kugirango bamurase.
Barabishe bose harokoka abana bagera muri 4 bari kumwe n’imirambo y’ababyeyi babo bahindutse amaraso bakagirango bapfuye.
Iyicwa ry’abatutsi ku Kiliziya ya Gishaka (gisore), I Bumbogo, Kigali
Mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Nkuzuzu (mwiraaase) hari Abatutsi benshi bari bahatuye mbere ya Jenoside. Mu gitondo cyo kuwa 07/04/1994 interahamwe zabyutse zivuza amafirimbi yo gutangira kubica bariyegeranya bishyira hamwe ku gasozi ka Nkuzuzu. Bakoresheje amabuye, amacumu n’imiheto.
Izo nterahamwe zabicaga zarimo abitwa Nyundo, Vianney, Rubanguza, Karangwa, Gashumba, Rwiyamirira Michel, Habarurema, Emile, Ruhamanya Na Rwabuhihi. Barwanye nabo kuva kuwa 07/04/1994 nimugoroba, interahamwe zibonye ko zigiye kuneshwa kuwa 12/04/1994 nimugoroba zihuruza abasirikare ba Habyarimana kuwa 13/04/1994 babarasira kubamara ari nayo tariki yabaye mbi cyane mu mateka yabo.
Ababashije kuharokokera uwo munsi bahungiye kuri Paruwasi ya Gishaka, bagezeyo bahasanze umupadiri w’umuzungu witwaga Michel abasangisha abandi bari bahungiye mu kiriziya bari baturutse Rutunga (gahanga), Rubungo, Nduba na Jurwe muri Ndera.
Padiri atangira kubashakira ibibatunga no kubasengera kuva mu ijoro ryo kuwa 13/04/1994. Bigeze kuwa 14/04/1994 interahamwe zirabatera zarimo abapolisi ba Komine Gikomero bitwaga: Nyarwaya Michel wari Burigadiye wa Komine Gikomero, Rubanguka Mathias wari Comptable wa Komini Gikomero, Rusatsi wari umuganga kuri Centre de Sante ya Gishaka n’interahamwe yari ikomeye cyane yitwaga Sevara. Aba bose bakaba barafatanyaga na Burugumestre RutaganiraTelesifori wa Komini Gikomero n’abapolisi ba Komini Gikomero.
Iyicwa ry’Abatutsi kuri paruwasi gatorika ya Musha, Kigali
Ku wa 12-13 /04/1994 Paruwasi ya kiliziya gatolika ya Musha hiciweho Abatutsi basaga 8,000 ubwo uwari Burugumesitiri wa Komini Gikoro Bisengimana Paul, Mukemba wari Umushoferi wa Komini na Makombe wari umukangurambaga w’urubyiruko bari ku isonga mu bwicanyi bwahabereye. Komini Gikoro yari iyobowena Burugumestre Bisengimana kuva muri 1981.
Paul Bisengimana yayoboye Interahamwe zibanza gukorera abakobwa n’abagorei bikorwa by’urukozasoni imberey’ababyeyi babo, hari n’abo bajyanye mu byobo byacukurwagamo amabuye nyuma y'ibyo bikorwa bakanabiciramo.
Paul Bisengimana ufite umugore n’abana icumi yaburaniye mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) yemera ibyaha by’ubwicanyi yakoze, akatirwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu.
Iyicwa ry’Abatutsi kuri Kiliziya gatorika ya Rukara, Kayonza
Ku kiliziya ya paruwasi gatorika ya Rukara, hafi y’I Gahini, hahungiye Abatutsi benshi baturutse ahantu hatandukanye. Ku ikubitiro hishwe Abatutsi 12 bishwe bari bagiye kurwana n’interahamwe ngo zireke kubatwarira inka zabo kuko bari bazihunganye. Hamaze kwicwa abo nibwo n’ibyo bahunganye byose byatwawe, abandi nabo bahita bicwa ku wa 13/04/1994.
Ubwicanyi bwayobowe ba Burugumesitiri wa komini Rukara Mpambara Jean, ndetse n’Interahamwe zari ziturutse Murambi ziyobowe na Gatete Jean Baptiste.
Iyicwa ry’Abatutsi I Ruharambuga, Nyamasheke

Interahamwe za Rukoma ziyobowe na Gasarasi Wellars kuwa 13/04/1994 zagose Abatutsi baho barenga 60 zibahuriza kwa Nyirandimubenshi Asterie, zirahabicira. Nyuma yo kwica aba Batutsi Gasarasi yahuje interahamwe zari zimaze kubica arazishimira kubw’igikorwa bakoze ababwira ko ibyabo abibahaye, kandi bakwiye gukomeza guhiga Umututsi aho ava akagera.
Na none mu cyahoze ari Segiteri Ruharambuga ya 1 muri Serire ya Kigabiro hafashwe abana 41 babakuye iwabo babeshya ababyeyi ko babahungishije, abandi babakuye mu ngo ku gahato, babajyana mu cyobo cyari cyaracukuwe n’abahutu ku ishyamba rya Nyungwe aho bita Gasarabuye bakabatamo ari bazima. Nyuma yaho bazana ibishangara byinshi babatwikira muri cya cyobo bari babajugunyemo ari bazima, bagerekaho amabuye ngo n’utarashiramo umwuka yicwe n’amabuye.
Iyicwa ry’Abatutsi I Kirinda, Karongi
Kirinda iherereye mu cyahoze ari Komine Bwakira muri Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi. Hari hubatse ibitaro n‘icyicaro cy’Itorero rya EPR. Mu gihe cya Jenoside Burugumesitiri wa Bwakira yitwaga Kabasha Tharcisse.
Muri Jenoside, Abatutsi benshi bahungiye mu ishuri ryisumbuye, abandi bahungiye mu Bitaro. Bijejwe gucungirwa umutekano ariko nyuma yaho baje kwicwa ndetse imirambo yabo bakajya kuyijugunya mu mugezi wa Nyabarongo.
Iyicwa ry’Abatutsi ku mashuri ya Mbogo, Kinyamakara, Gikongoro
Kuri Komine Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo n'umusozi wose wa Mbogo muri rusange. Kuwa 13/4/94 hakusanyirijwe Abatutsi benshi b’iyari komine Kinyamakara, n’abari bavuye Gikongoro mu mugi n’ahandi barahicirwa.
Komini Kinyamakara yayoborwaga na Burugumesitiri Munyaneza Charles. Niwe wagiye guhuruza abasirikare n’abajandarume barimo colonel Simba Aloys barabarasa bafatanyije n’interahamwe zari zitwaje imihoro, ubuhiri na coupe a coupes byose bishyashya n’udufuni.
Kuri 13/04/1994 hishwe Abatutsi bagera ku 3,000. Abari ku isonga mu bwicanyi ni Mugemana wari Brigadier, Munyakanyinya yari OPJ, Gasasira Alphonse yari Encadreur w’urubyiruko, Gasirabo Jonathan yari umwarimu mu mashuri abanza, n’abandi.
Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


