Ibyaranze Taliki ya 12 Mata 1994: Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi

Mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tugenda tureba ibyagiye biranga buri munsi mu gihe hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

kwamamaza

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 12 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Fridouald Karamira na MDR-Power bahamagariye Abahezanguni b’Abahutu kwica Abatutsi

Tariki ya 12/4, Karemera Frodouald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye. Yasabye Abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza “akazi”.

Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi. Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri Minisiteri y’ingabo. Iryo tangazo ryavugaga ko “nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange. 

Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe”. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.

Uwo munsi guverinoma y’abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z’igihugu.

Muri Kigali, imibiri y’abishwe muri Jenoside yakusanyirizwaga muri ma kamyo, ikajugunywa mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini

Tariki ya 12/4/1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali imibiri nyinshi yapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikabajugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’imirimo ya Leta bitaga “ponts et chaussée” yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri Jenoside

Igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububirigi W. Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko “MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. [...] ko MINUAR yari mu kaga. [...] ko mu Rwanda Ababirigi bafitiwe urwango». Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda. » Boutros-Ghali amusubiza ko “nawe ashyigikiye icyo gitekerezo». Kugeza uwo nunsi Umuryango w’Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya Jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MINUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994.

Abatutsi barishwe I Nyawera na Mukarange muri Kayonza

I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu matariki ya 11-12/04/1994 habaye igikorwa cy’ubwicanyi burimo ubugome bukomeye. Interahamwe zishe  umubyeyi witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja zihita zinamutwika n’uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gaturika ya Mukarange, tariki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi.

Kuwa 10-11/04/1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n’amatafari ariko interahamwe zunganirwa n’abajandarume n’abasirikare. Kuwa 12/04/1994, hazanywe urutonde rw’abagomba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu kiriziya babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri mukuru, Joseph Gatare, wanayoboraga ishuri ryisumbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe. Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w’Umuhutu yaritambitse, yanga ko abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica.

Interahamwe zishe Abatutsi I Mukarange zari zigizwe n’ibyiciro byose birimo abategetsi, abakozi ba Leta n’abacuruzi ba Kayonza

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma mu Murenge wa Bushekeri muri Nyamasheke ku mabwiriza ya perefe Bagambiki

Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Muri Jenoside yose hari bariyeri n’ikirombe kirekire gifite hejuru ya metero 15. Abatutsi bo muri iyi Segiteri, ubu ni mu Kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwicirwa ku Mugina nyuma y’uko Perefe Bagambiki Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva tariki 12/04/1994 kugeza tariki 18/04/1994 nibwo bishwe.

Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoma cyane cyane muri Serire ya Keshero kuko ariyo yari ituwe n’Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa.

Burugumesitiri Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Kibuye

Mu 1994, Komini Rwamatamu yayoborwaga na Burugumesitiri Furere Abel.

Kuwa 12/04/1994 habaye inama kuri Komini ya Rwamatamu yatangiye nka saa yine z’amanywa (10h) isozwa nka 13h20 ikaba yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b’Abahutu, abacuruzi bari bakomeye b’Abahutu, ndetse n’Interahamwe.

Irangiye nibwo ba Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse Abatutsi bakisubirira mu ngo zabo. Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibingo batangiye kwicwa ndetse  hari n’imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo n’Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na  Ruzindana Obed wari umucuruzi ukomeye ku Mugonero wabanje guca urusinga rwa Telephone yabaga kuri Komine ya Rwamatamu ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara cyangwa bakabibwira Abanyamahanga bikamenyekana.

Nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi. Kuri uyu wa 12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n’abagore bari bahungiye mu rusengero barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250.

Ijugunywa ry’Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo

Utugari dukora kuri Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, twari dufite sites nyinshi zanyurwagamo n’interahamwe n’abaturage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo. Hari site izwi cyane y’ahitwa mu Ruramba.

Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994. Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo uwo munsi niho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje.

Uko bavumbuye Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi bashorewe n’imbaga y’abantu bagenda bavugirizwa n’induru. Bamwe muribo barababohaga bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo amabuye, abandi bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 Mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Yassini Tuyishimire / Isango Star 

 Apr 12, 2024 - 15:12