
Iby'abacururiza mu isoko rya Rwezamenyo bikomeje kuba agatereranzamba
Sep 12, 2024 - 07:47
Nyuma yuko abakorera mu isoko rya Rwezamenyo riherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bahawe igihe ntarengwa cyo kuba barisohotsemo ariko ntibabyishimire. Kuri ubu baravuga ko uwari urihagarariye atakiri muri izo nshingano ndetse bakaba bahangayikishijwe n’iki cyemezo yafashe kuko yajyanye n’abo bakoranaga barimo abakora isuku n’abakora umutekano ndetse agatwara na bimwe mu bikoresho by’ingenzi byaryo, ibyo bavuga ko ari akagambane kari hagati ye na rwiyemezamirimo waryo, bagasaba ubuyobozi mu nzego z’ibanze gushaka umwanzuro w’iki kibazo kuko bakeka ko hazabaho kurenganywa.
kwamamaza
Nyuma yuko rwiyemezamirimo w’iri soko rya Rwezamenyo ahaye abarikoreramo igihe gito cyo kwitegura bakarisohokamo ariko icyo gihe nticyumvikanwaho, mu gihe bagitegereje igisubizo nyacyo kizava hagati y’ubuyobozi n’uwo rwiyemezamirimo bavuga ko batunguwe no kubyuka bagasanga uwari urihagarariye yafunze imiryango maze akajyana n’abo bakoranaga barimo abashinzwe gukora isuku, umutekano ndetse akajyana na bimwe mu bikoresho by’iri soko birimo radio yayo, aho bavuga ko bakeka ko ari akagambane kabakorewe kugirango bave ku izima basohoke muri iri soko.
Umwe ati "uwari ahagarariye iri soko yarigendeye atwara abakubura, atwara abacunga umutekano, atwara kizimyamwoto y'isoko, atwara radio y'isoko yabaye nk'udusahuye atwereka ko ntacyo tuvuze".
Undi ati "yagiye atadusezeye kuko twasanze adahari ari mu gitondo n'abo bakoranaga bose tubona ko nta muntu n'umwe ugihari urimo ubidukorera, n'aho bashyiraga ibishingwe bari bahafunze".
Ibyo ni ibihamywa n’uhagarariye abandi bacururiza muri iri soko rya Rwezamenyo Twamukize Ibrahim, avuga ko uretse kuziba icyuho cy’ibyo uwo yasize yangije bitegura no kugana inkiko ngo babe barenganurwa.
Ati "hagati ya rwiyemezamirimo n'umujyi wa Kigali n'akarere ni igiki kibura kugirango twe nk'abacuruzi duhabwe uko gusezererwa biciye mu mucyo bigenwa n'amategeko yanditse, dushobora kuzareba uburyo twiyambaza inkiko".
Gusa yaba ubuyobozi kuva ku rwego rw’akagari, umurenge akarere ndetse n’umujyi wa Kigali iki kibazo cy’abacururiza muri iri soko burakizi, gusa kugeza dutegura iyi nkuru nta wari wakagize icyo akivugaho, abacururiza muri iri soko bo biringiye ko ubuyobozi bukizi buzabarenganura bakagenerwa icyo amategeko ateganya.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


