Iburasirazuba: Uturere turimo-Kirehe twasubiye inyuma mu kurwanya igwingira.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rugaragaza ko mu ntara y’Iburasirazuba hari uturere tugenda biguru ntege mu kugabanya igwingira. Imibareby'uru rwego igaragaza ko mu myakanirindwi ishize, nk'Akarere ka Kirehe kasubiye inyuma ku gipimo cya 2% ku bijyanye no kugabanya igwingira mu bana. Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba buvuga ko abayobozi badakwiye kwicara ngo batuze hakiri ikibazo cy’abana bagwingiye, ahubwo bakwiye guhangana nacyo kigakemuka.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, ku bijyanye n’ingo mbonezamikurire, bwibanze ku nkingi zirimo iy’imirire,isuku,uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana mu marerero ndetse n’izindi.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu ntara y’Iburasirazuba hari ahacyenewe kongerwamo ingufu kugira ngo gahunda yo kwita ku bana igende neza ndetse ikibazo cy'igwingira kibashe gukemuka burundu. 

Umutoni Gatsinzi Nadine; Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, yagize ati: " Ku nkingi y'imirire, nk'igihugu dufite intego y'uko umwaka utaha kuba twageze kuri 19%, ariko ubushakashatsi buheruka buracyatwereka ko tukiri kure. Nibyo n'ingamba zirigushyirwaho , turimo gukora akazi gakomeye ariko turacyakeneye kongeramo ingufu kugira ngo turinde abana bacu igwingira, no kurinda igwingira igihugu."

" Ariko ibyo ni ibintu duhurira hano kugira ngo dufate ingamba  tubashe kubikemura."

Abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu ntara y’Iburasirazuba, nabo bemeza ko ibyavuye mu bushakashatsi bwa RGB byerekana ko bakwiye gushyira imbaraga mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abana birimo n’igwingira.

Umwe yagize ati: " ababyeyi bazi akamaro k'amarerero  ariko nanone bakagira uruhare rutoya. akumva ni byiza bifite umumaro ariko kujyana umwana akanamuherekesha n'ikindi kintu cyo kumufasha nk'igikoma n'ibindi...niho twagaragaye nabi."

" Aha ngaha , nk'ubuyobozi twiyemeje kugenda tugakosora aho."

Undi ati: " muby'ukuri hari ibipimo tukiri inyuma ariko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa dufite turumva rwose dufite intego ikomeye y'uko uyu mwaka hari impinduka tuzageraho kandi abafatanyabikorwa bacu bariteguye ngo tuzabigereho nk'uko byifuzwa."

Ibi babitangaje mugihe tumwe mu turere two mu ntara y’Iburasirazuba tugenda gake mu kugabanya igwingira mu bana. Aha, urugero Ni urwaho nk' akarere ka Kirehe kasubiye inyumabl ho 2%.

CG Emmanuel Gasana;Umuyobozi w'iyi ntara, avuga ko biteye ipfunwe rikomeye kuba hari abagifite intege mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira mu bana.

Avuga ko hakenewe ko abayobozi bikubita agashyi, ati: "...aha niho rukomeye kandi niho turwana tukavanamo ubusa! cyangwa tukavanamo ibidahagije, ugasanga nk'akarere barasuzuma bagasanga nta kigenda."

"...wowe turishima ngo uravuga ngo ibyo twagezeho, ibyo twagezeho ahandi ugasanga bimeze nabi, ntabwo aribyo! 

Kugeza ubu, ku rwego rw'intara muri gahunda y'ingo mbonezamikurire, akarere ka Gatsibo kaza ku isonga n'amanota 88.8% ndetse n'Uruhare rw'ababyeyi mu kugaburira abana ruri ku kigero cya 90.3%.

Kugabanya igwingira ry'abana,akarere ka Kayonza Niko kaza ku mwanya wa mbere, aho igwingira mu bana ryagabanutseho 14%, kuko ibipimo byavuye kuri 42% mu 2015 bikagera kuri 28% mu mwaka w' 2022.

Akarere ka Kirehe ko kasubiye inyuma ho 2% mu kugabanya igwingira mu bana,kuko mu mwaka w' 2015 igwingira ryari kuri 29% rigera kuri 31% muri 2022. 

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba. 

 Mar 29, 2023 - 09:34