Iburasirazuba: Udukoko twateje ikibazo ibiti by’imyembe, hari impungenge ko yaba amateka!

Abaturage baravuga ko bari gutema ibiti by'imyembe bitewe n’udukoko tw'utumumatirizi twatumye bidatanga umusaruro uretse guteza umwanda gusa. Bavuga ko hatagize igikorwa imyembe yaba amateka mur’iyi ntara. Nimugihe ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB) kigira inama abaturage yo kudatema ibyo biti kuko hari abakozi bacyo bari kuzenguruka igihugu bigisha abaturage uko babirinda utwo dukoko.

kwamamaza

Udukoko twayogoje ibiti by’imbuto tuzwi ku izina ry’umutaririzi dukomeje guhangayikisha abaturage bafite ibyo biti, cyane cyane imyembe. Abafite ibyamaze kurwara  utwo dukoko,bavuga ko mbere babonaga umusaruro mwinshi w’imbuto z’imyembe ariko ubu nta kizere bafite cyo kuzongera kuyirya.

Abaturage bo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Rwamagana babwiye Isango Star, ko hatagize igikorwa kur’iki kibazo imbuto z’imyembe zaba amateka mu ntara yabo kandi bari basanzwe bayeza.

Umwe, yagize ati: “[imyembe] twarayezaga myinshi ariko ubu turi kubona biri guhinduka. Indwara y’ibiti niyo iri gutuma imyembe itaza. Ubu kurya imyembe ntabwo bizongera.”

Undi ati: “ Habaga imyembe kuburyo abantu baryaga bose bagasagurira n’amasoko. Ubu imyembe yarapfuye kubera ubwo bukoko bavuga ngo ni ubumatirizo.”

“ibiti byararwaye, ubu nta muntu ukirya imyembe.”

Abaturage bavuga ko bamaze kubona y’uko ibiti byabo bikomeje gufatwa n’utumatirizi ntibitange umusaruro bahisemo kubitema kuko nta nyungu yabyo.

Umwe ati: “ igiti iyo gipfuye kigashiraho amababi yose, ukabona cyumwe nawe nyine...barabitema rwose bakabicana.”

Ku ruhande rw’abari babifite mu rugo,bavuga ko byatezaga umwanda, umwe ati: “ byari bibiri ariko narabitemye kuko harimo twa dukoko. Byari byararwaye, ndetse n’amababi yarashizeho, byari byarumye!”

“nafashe umwanzuro wo kugitema kuko nabonaga gifite uburwayi burambye. Ntabwo cyari kicyera, nta rurabo rwazagaho ahubwo cyakururaga isazi cyane.”

Ubusanzwe mu bice bitandukanye byo mu ntara y’Iburasirazuba hahoze ibiti byinshi by’imyembe ariko mur’iki gihe hari ubutayu, nk’uko bishimangirwa n’umuturage wo mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Jarama.

Ati: “nk’imyembe yabaga  kwa Uwahigo barawutemye, ntawuhari ndetse n’ahandi nzi neza. isigaye ni mbarwa

Icyakora Dr. Hategekimana Athanase; umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB),avuga ko abakozi b’iki kigo bari kuzenguruka igihugu bigisha abaturage uko barwanya utumatirizi.

Asaba abari gutema ibiti by’imyembe kubireka ahubwo bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’abo bakozi.

Dr. Hategekimana, yagize ati:“Tubagira inama burigihe y’uko bagomba kurwanya utumatirizi, ari uburyo bwo gukonorera igiti ndetse no gutera indi miti. Ababitema baba bari kwica business zabo, rero ntabwo wafata umwembe warufite ngo nuko ubona ko warwaye, ahubwo ugomba kwegera impuguke mu buhinzi kugira ngo igufashe kurwanya ibyo byorezo. Ariko ntabwo buri gihe, uko igiti cyagaragaraho ubu burwayi tugomba kugitema.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko umusaruro w’imbuto mu gihugu wagabanutse hagati ya 2019 na 2021. Mu gihembwe cy’ihinga A cya 2019, kuri hegitare hasaruwe ibiro 1 291, naho igihembwe cya B hasarurwa ibiro 1 111.

Bigeze muri 2020, mu gihembwe cy’ihinga A, kuri hegitare hasaruwe ibiro 988, naho igihembwe B hasaruwe ibiro  1 068.

Ni mu gihe mu 2021 mu gihembwe cy’ihinga A,hegitari yasaruweho ibiro 1 018, naho igihembwe B hasarurwaho ibiro 1 050.

Ibi byerekana ko hatagize igikorwa, imbuto by’umwihariko imyembe yaba umugani mu bari basanzwe bayirya.

 @ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Dec 7, 2022 - 13:16