
Iburasirazuba: Ubuyobozi burashimira abikorera bo muri iyi ntara
Jun 23, 2025 - 11:21
Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba burashimira urugaga rw'abikorera kubera ibikorwa rufashamo Leta byo kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babafasha gutera imbere no kubaho batigunze.
kwamamaza
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba hibukwaga abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse hanatahwa inzu enye z'abarokotse Jenoside zavuguruwe.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Musha mu karere ka Rwamagana. Iki gikorwa cyabanjirijwe no gutaha inzu enye z'Abarokotse Jenoside bo mu mirenge wa Fumbwe nyuma y'uko zivuguruwe kuko zari zishaje cyane.
Mu kugaragaza amarangamutima yabo, umwe mubavugururiwe inzu yavuze ko " Icyo gihe yavaga, niyo wasohokaga mu rugo ugiye nko gushaka imibereho maze imvura ikagwa, wasangaga ibintu byanyagiwe. Cyangwa waba ugiye kugenda bikagusaba gusiga ishyize ibintu muri position imwe kugira ngo bitaza kunyagirwa. Ariko uyu munsi tuvugana bamaze kuyibugurura, ndayireba nkumva ndishimwe. Ntabwo ikiva kuko bashyizeho amabati mashyashya."

Mugenzi we yunze mo ati:"Ndashimira Leta y'Ubumwe, ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabashije kutuba hafi akatubera umubyeyi mu buryo bwose bushoboka. Mvuye mu mbaho,ni ukuri ndashima Imana. Najyaga nkingaho kuko ari urubaho, umuntu yakubitaho ibuye kikaba cyagwa imbere. Ariko iyi saha ndanezerewe."

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera- PSF- mu ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko n'abikorera bumva neza inshingano bafite mu kuba hafi y'abarokotse Jenoside ariyo mpamvu bakora ibikorwa buri mwaka byo kubaremera no kububakira inzu kugira ngo bagire imibereho myiza.
Ati:"Muri uyu mwaka, twanasanye amazu ane, abayobozi babanje kujya kuyareba. Twashyizemo n'ibikoresho by'ibanze kugira ngo turusheho gufatanya no gukomeza kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo twese hamwe twubake igihugu yacu."
Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa yagarutse ku ruhare rw'abacuruzi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari amazina y'abari abacuruzi bakomeye bayigizemo uruhare bica abakiriya babo.
Ati:"Ibi mabyo turabyibuka, ububi Jenoside yakoranwe ariko urwo ruhare rwagizwe n'abikoreraga cyangwa se abari abacuruzi nkuko babitaga."

Yanashimiye abikorera b'ubu ko bagira uruhare mu gufatanya na Leta mu kubaka igihugu ndetse no kwita ku barokotse Jenoside mu bikorwa bitandukanye.
Ati: "Uyu munsi rero dufite abacuruzi bikorera baza bagafata iya mbere mu bikorwa byo kwibuka nk'inshingano z'igihugu ariko no mu bikorwa byo kubaka umuryango nyarwanda harimo ibikorwa by'isanamitima."
Mu rwego rwo gufasha Abarokotse Jenoside kwiyubaka no kudaheranwa n'agahinda, uyu mwaka, PSF mu ntara y'Iburasirazuba yoroje inka 85 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse inasana inzu enye mu zari zarangiritse.
@Djamali Habarurema/ Isango Star- Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


