Iburasirazuba: Ibibazo bibangamiye iterambere ry’ umuryango byahagurukiwe.

Urwego rushinzwe Kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’Igihugu, n’izindi nzego zitandukanye n’abaturage b’intara y’Iburasirazuba bagiye gusenyera umugozi umwe mu bibazo bibangamiye umuryango n’iterambere ry’igihugu.Ni mu gihe muri iyi ntara bari mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire.

kwamamaza

Ubusanzwe ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire bwatangiye mu 2017 bukorwa umunsi umwe gusa. Ariko intara y’Iburasirazuba yahisemo kubukora icyumweru cyose kugira ngo barebe ko ibibazo bibangamiye umuryango byagabanuka.

Umutoni Nadine; umuyobozi w'urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’Igihugu, ashima iyi ntambwe yatewe n’intara ariko agasaba buri wese kubigira ibye kugirango hakomeze kubaho umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Ati: “Mu ntara y’Iburasirazuba bateye indi ntambwe ntibarindira ko GMO ibyitegurira ahubwo bo babishyira mu bikorwa, babishyira mu mihigo yabo ku buryo babikora nibura buri mwaka bagakora icyumweru cyahariwe iterambere ry’umuryango cyangwa se uburinganire n’ubwuzuzanye, bagakora n’ibikorwa bitandukanye…”

“ kwigisha abaturage n’abayobozi b’inzego zibanze bo ku mudugudu, ku tugali kurushaho kumva iri hame n’uburyo barishyira mu igenamigambi ryabo, mu bikorwa byose bakora kugira ngo ibibazo bigenda bigaragara bibangamira umuryango mu buryo bwa rusange bigende bikemuka buhoro buhoro, abaturage babyumvishe.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko hari ibikorwa bizibandwaho muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye,aho gifite insanganyamatsiko igira iti” Ihame ry’uburinganire,inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye”

Yagize ati: “tuzakoramo ibikorwa byinshi: icya mbere ni ugusezeranya yabanaga idasezeranye, icya kabiri ni ibikorwa bijyanye n’irangamimerere, aho tuzandika abana batagize amahirwe yo kwandikwa mu gihe cyashize kugira ngo bandikwe mu bitabo by’irangamimerere. Ibyo byose tuzabikora kugira ngo umwana agire uburenganzira.”

“ ikindi tuzitaho ni ugukurikira no gukemura  ibibazo by’amakimbirane biri mu muryango imwe n’imwe no kubafasha kubikemura.”

Gusa ntushobora kuvuga umuryango utekanye usize abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe, bamwe bikabaviramo guhagarika amashuri yabo ntibanabone ubutabera bw’ababavukije uburenganzira bwabo.

Kabatesi Olivia; Umuyobozi w’umuryango empower Rwanda, nk’umufatanyabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, avuga ko muri iki cyumweru bazafasha abangavu batewe inda z’imburagihe gusubira mu ishuri ndetse n’abihakanwe n’abazibateye nabo bagapimishwa DNA kugira ngo ba Se b’abana bamenyekane.

Ati: “tuzakora ibyitwa GBV mobile clinical cyangwa se kwegereza abanyamategeko bafasha aba bana b’abakobwa kubaburanira kugira ngo babone ubutabera.”

“ mu rwego rwo kugira ngo dufashe abahohotewe bahari, bari mu rugo, tuzabafasha gusubira ku mashuli, kubaha ibikoresho by’amashuli ndetse n’ibyo bakenera byose kugira ngo basumire mu ishuli bige, harimo na Minerval.”

Biteganijwe ko muri iki cyumweru abangavu 250 batewe inda z’imburagihe bikabaviramo guta ishuri bazafashwa kurisubiramo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Sep 29, 2023 - 17:00