
Iburasirazuba: abayobozi ba SACCO barashinja abashinzwe gutanga inguzanyo kuzima abaturage
Jan 28, 2025 - 18:26
Abayobozi ba SACCO zo mu ntara y’Iburasirazuba barashyira mu majwi abakozi bazo bashinzwe inguzanyo,ko aribo batuma abaturage badahabwa inguzanyo baba basabye. Bavuga ko biterwa n’ubunebwe bw’abo bakozi bwo kwiga ku mishinga baba batanze. Basaba ko abo bakozi bahugurwa kuri iyo mikorere.
kwamamaza
Ni kenshi abaturage bataka kwimwa inguzanyo mu mirenge SACCO kandi Leta yarayibegereje ngo ibafashe kwiteza imbere binyuze mu gukorana nayo basaba inguzanyo. Ibi byiyongera ku kuba yanabashyiriyeho n’ikigega cya BDF kugira ngo kiborohereze kubona ingwate bitume ibigo by’imari bibizera bibahe inguzanyo.
Gusa abayobozi ba za SACCO mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko impamvu bamwe mu baturage batabona inguzanyo biterwa n’abakozi bashinzwe inguzanyo bagira ubunebwe bwo guhuza abaturage n’ikigega Leta yabashyiriyeho ngo kibishingire.
Basaba ko abo bashinzwe inguzanyo bahabwa amahugurwa kuri iyo mikoranire.
Umwe yagize ati: “abashyizwe inguzanyo benshi bagerwano nayo madosiye, ntabwo bafite ubumenyi cyangwa ntabwo bumva ibi bintu kuko iyo uje gusaba inguzanyo barakwakira abakakubwira ingwate yawe ni ntora nuko ugasubirayo ba Manager batamenye amakuru yuko ibyo bintu bigenda. Ahari ikibazo kinini ni uko abasinzwe gutanga inguzanyo (Loan officer) bagafashije ba bantu kubagira inama no kubereka andi mahirwe ahari nibo batabafasha.”
Undi ati: “ bisaba umwanya kubiha agaciro kuko gufata dosiye y’umukiliya, yose yuzuye ukayisikana ukayishyira muri system bitwara umwanya munini. Hari uvuga ati’ ok , niba adafite ingwate ihagije niyigendere.’ Bisaba umwanya, bisaba kubyumva no gukunda umukiliya.”
Undi muyobozi wa SACCO avuga ko kudasabira umukiliya ingwate muri BDF biterwa nuko bitinda.
Ati: “impamvu abakiliya batugana rimwe na rimwe badasabirwa serivise muri BDF zirimo nk’inyunganizi ku ngwate, rimwe na rimwe hari n’ubwo ujya kubisaba nuko bigatinda kandi umuturage we yasabye ashaka ko amafaranga amugeraho vuba.”
Munyeshaka Vincent; Umuyobozi w’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga mito n’iyiciritse, BDF, avuga ko imwe mu mirenge SACCO yima abaturage inguzanyo bitewe n’ubumenyi bucye kuri serivise y’ingwate.
Anavuga ko bagiye guhugura abayokozi ba za SACCO ndetse n’abakozi biga inguzanyo kugira ngo basobanukirwe, bareke kubuza abaturage amahirwe bahawe na Leta.
Ati: “ biragaragara yuko iyi serivise y;ingwate itarumvikana bihagije muri za SACCO zose. Icya mbere biyemeje ni uko nibura biyemeje umubare wabo bagomba gufasha muri iyi serivise y’ingwate. Twabonye bafite n’ingorane zo kutumva iyi serivise neza.”
“ BDF natwe twiyemeje yuko muri uku kwezi kwa kabiri tugiye kubakorera amahugurwa ku bakozi bose: ari umuyobozi wa SACCO ndetse n’abandi bakozi biga inguzanyo kuburyo tubasobanurira iyi serivise.”
Kugeza ubu, mu ntara y’Iburasirazuba habarurwa Imirenge SACCO 80 ariko igera kuri 40% niyo ikorana na BDF muri serivise zayo zirimo na serivise y’ingwate, ikenerwa n’abaturage. Ni mu gihe imirenge SACCO igere kuri 60% idakorana na BDF,ari nabyo Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko biteye inkeke kuko bidindiza abaturage ku kubona serivise z’imari.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


