Iburasirazuba: abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barashima ibyo bamaze kugezwaho mu myaka 31

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu ntara y'Iburasirazuba barashimira ibyo bamaze kugezwaho na Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda birimo amacumbi n'ibindi, ariko bakavuga ko hari Abarokotse batarayabona bayakeneye.

kwamamaza

Ibyo abarokotse Jenoside bo mu ntara y'Iburasirazuba bashimira ko bagejejweho na Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda nyuma y'uko yari ihagaritse Jenoside birimo gufashwa kubona amacumbi, ndetse n'abana babo bagafashwa kwiga kugira ngo babashe kwiteza imbere. Bahamya ko ibyo byose byazamuye imibereho myiza n'iterambere ryabo.

Umwe yagize ati:"ibyo twakwishimira ni byinshi. Urabona mu buryo bw'iterambere, abana barize, hanyuma ubu baratwubakiye nubwo nanone inzira ikiri ndende uko harimo abatarubakirwa, batarabona amacumbi. Ariko bamwe barayabonye. Rero ibyo ni ibikorwa byiza Leta yagiye ikora kandi idushyigikira kugira ngo dukomeze kuba twakwiyubaka."

Mugenzi we, yongeraho ati:"Inkotanyi zahagaritse jenoside kandi nicyo cyari gikomeye cyane. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, we wohereje abasirikari bakaturokora tuzi ko nta muntu ugomba kubaho. Abana barize tumeze neza, turarwara tukivuza nta kibazo."

Ibi kandi byemezwa na Ndindabahizi Didace; umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza,aho bavuga ko Leta yafashije abarokotse kubona ibizamura imibereho n'iterambere ryabo.

Gusa banavuga ko hari abarokotse Jenoside batarabona amacumbi ariko bizeye ko Leta ibizi kandi izabikemura.

Ndindabahizi ati:" muri urwo rugamba rwo kubaka imitima ninako bagendaga batwubaka mu bifatika. Abarokotse jenoside babashije kwiga, barasindagijwe bafashwa mu mishinga, abafite ibikomere bitandukanye baravujwe, abari basigaye iheruheru nta macumbi barayabonye kandi ubwo urugamba ruracyakomeza. Uyu munsi barahagaze, ni abanyarwanda biyumvamo icyizere cyo kubaka u Rwanda no guhatanira ko rutasubira inyuma.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje kuri site zitandukanye mu mirenge yo mu ntara y'Iburasirazuba. Ni ibikorwa kandi biri kujyana no kuremera abatishoboye barokotse Jenoside. 

Ku rundi ruhande, Abarokotse Jenoside bafite amazu ashaje barifuza ko yavugururwa, abatarabona Pin yo kwivurizaho mu mavuriro yisumbuye bakayibona, ndetse n'abatarorozwa inka bakeneye kujya babona amata n'ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi, bakayihabwa.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Gatsibo.

 Apr 11, 2025 - 13:17