Iburasirazuba: abanyamuryango ba RPF -Inkotanyi basabwe kuzahitamo neza abazabahagararira mu matora

Abanyamuryango ba RPF –Inkotanyi basabwe kuzahitamo neza abantu bazabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu n’abayadepite ateganyijwe muri Nyakanga (07) uyu mwaka. Basabwe kuzareba abafite ubushobozi bazafasha mu guteza imbere igihugu, kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda ndetse na demokarasi.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yabaye mu mpera z’iki cyumweru, y’abahagarariye inzego zitandukanye z’umuryango FPR-Inkotanyi.

Pudence Rubingisa; ChairPerson w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Iburasirazuba, avuga bateguye aya mahugurwa ku bahagarariye inzego z’umuryango ku rwego rw’intara n’uturere kugira ngo nabo bazamanuke bajye guhugura abandi, byose bigamije kwigisha abanyamuryango kumenya uko bazatora abazabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite kandi bakanamenya guhitamo ab’ingirakamaro.

Yagize ati:“dusanzwe tuzwiho nk’ abanyamuryango bagomba kuba barangwa n’ikinyabupfura [discipline], bagomba kuba barangwa n’ubunyangamugayo, ariko cyane cyane no gukorera ubushake. Kuko ibikorwa tugiye gukora by’amatora, ntabwo ari ibikorwa tuvuga ngo abantu bahemberwa. Ni ukujyamo kinyamuryango, tubihagurukiye, tubikunze, tunagira ngo tugaragaze n’urugero nk’abantu bari mu muryango wa RPF Inkotanyi, moteur y’igihugu, tunagaragarize n’abandi uko duhagaze n’uko twitwara.”

“ ni amatora manini cyane, ahujwe, bisaba imbaraga imbaraga za buri wese, bisaba kubyitegura neza. Kandi mwabonye ko abanyamuryango bari mu ngamba, barabyitabiriye, barabinyotewe, bizagenda neza.”

Abo mu nzego zitandukanye mu muryango FPR-Inkotanyi bemeza ko biteguye aya matora kandi bakazagira uruhare rukomeye mu migendekere yayo myiza, nk’uko abarimo Nkurunziza Jean de Dieu, umwe mu bikorera mu ntara y’Iburasirazuba, yabitangarije Isango Star.

Yagize ati: “ bimaze kumenyerwa ko mu Rwanda, ibijyanye n’amatora, buri muturage, buri muntu wese ari umwihariko kubikorera, abyumva nk’ikintu cyiza kandi cy’ingirakamaro. Twese rero tugiye gufatanya tubishyiremo imbaraga, hanyuma ibintu bizagende neza. Rwose kandi ntekereza ko twese tugomba gushyiramo imbaraga zishoboka hanyuma amatora yacu akazagenda neza.”

Sindikubwabo Jean Nepo; komiseri muri komisiyo y’Imibereho myiza, Intumwa y’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango FPR-Inkotanyi, yasabye abanyamuryango kuzitabira amatora y’abazabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite kandi bakazarangwa n’ubwitonzi buranga abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Ati: “niba uri ku rwego rw’umudugudu kandi ibyo bireba buri munyamuryango wese, ya matora yo ku mudugudu barasabwa kuyitabira. Ku rwego uriho rwose, urasabwa kuyitabira. Kandi ugatora mu mutuzo uzirikana ya mahame…. Ni umwanya wo gukangurira abanyamuryango kwitorera abantu bafite ubushobozi babona koko ko bazadufasha guteza imbere igihugu, kubumbatira bwa bumwe bw’abanyarwanda, bazadufasha gukomeza demokarasi twiyemeje.”

Sindikubwabo Jean Nepo; komiseri muri komisiyo y’Imibereho myiza

Amahugurwa y’abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu muryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Iburasirazuba, ku ikubitiro yahawe abo ku rwego rw’intara n’uturere ariko akazakomereza ku zindi nzego kugera ku rwego rw’umudugudu.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azarangira  ku ya 5 Gashyantare (02) 2024, ubwo hakazakurikiraho igikorwa nyirizina, aho abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bazitorera abazahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Jan 22, 2024 - 14:45