Iburasirazuba: Abahinzi barimo kwigishwa guhinga kinyamwuga

Bamwe mu bahinzi bo mu ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko kuganirizwa n’abakora ubuhinzi kinyamwuga bibafasha kubigiraho byinshi mu buhinzi kugira ngo nabo bazamure umusaruro mu buhinzi bwabo bitume bihaza mu biribwa ndetse banasagurire isoko.

kwamamaza

Iyi nama y'abahinzi mu ntara y'Iburasirazuba bafashwa n'umushinga wa Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa (SAIP), yari igamije gufasha abahinzi bashya muri uyu mushinga, kwigira kuri bagenzi babo uko bakora ubuhinzi kinyamwuga.

Namahoro Olive wo mu murenge wa Muyumbu wakoranye na SAIP, icyiciro cya mbere asobanura uko yazamutse ku musaruro yabonaga bitewe no guhinga kinyamwuga.

Ati "ntabwo narenzaga ibiro 300, aho ntangiye guhingira muri iyi green house, ku gihingwa cy'inyanya natangiye neza toni 4 n'ibilo 500, kuri kokombure ntangira neza toni 2 n'ibilo 900 ku gihembwe".   

Bamwe mu bahinzi bitabiriye iyi nama, bavuga ko bahakuye ubumenyi buzatuma umusaruro babona mu buhinzi wiyongera kuko baganirijwe n'inararibonye mu buhinzi.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana kamwe mu turere umushinga SAIP ukoreramo, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ubumenyi abahinzi bahawe ndetse n'abasanzwe mu mushinga bakora ubuhinzi kinyamwuga, buzifashishwa mu guhugura n'abandi bahinzi muri rusange.

Umushinga SAIP icyiciro cya kabiri, mu turere twose tw'intara y'Iburasirazuba ukorana n'abahinzi 2,181 bakorera ubuhinzi kuri hegitari 1451,ukaba utera inkunga mu bikorwa byo kuhira ibigori, imboga, imbuto na Soya kugira ngo abihinga bihaze mu biribwa basagurire n'isoko.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Jun 14, 2025 - 10:18