Iburasirazuba: Abafite ubumuga basabiriza barasabirwa inkunga y’ingoboka.

Abafite ubumuga bo mu ntara y’Iburasirazuba barasaba ubuyobozi gufasha bagenzi babo bagaragara ahantu hatandukanye basabiriza. Bavuga ko bashyirwa ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka kandi byagabanya abasabiriza. Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba buvuga ko bugiye gushaka uko icyo kibazo cyakemuka, hasesengurwa igituma abo bafite ubumuga basabiriza kugira ngo bafashwe kwigira.

kwamamaza

Intara y’Iburasirazuba kimwe n’ahandi mu gihugu, hari ikibazo cy’abasabiriza mu mijyi n’udusantere tw’ubucuruzi. Iyo urebye usanga abasabiriza biganjemo abantu bafite ubumuga.

Ku ruhande rw'abantu bafite ubumuga bo mu ntara y’iburasirazuba,  bavuga ko ibyo bagenzi babo bakora bibatera ipfunwe kuko bigaragaza ko badashoboye kandi biyiziho ubushobozi nk’ubw’abandi bantu.

Bavuga kandi ko bagerageza guhangana n’icyo kibazo bikanga ariko hakenewe izindi mbaraga za Leta zirimo nko kubashyira ku rutonde rw’abahabwa ingoboka nk'uburyo bwabarinda kongera kujya gusabiriza.

Mu kiganiro n'Umunyamakuru w'Isango Star, umwe yagize ati:

“Bidutera ipfunwe kubera ko aba yishyize muri ya gahunda ivuga ngo ‘ufite ubumuga ntiyishoboye’, kandi ufite ubumuga arashoboye. Rero njyewe nk’umuyobozi numva ufite ubumuga ashoboye atagomba gusabiriza. Ahubwo agomba kwiteza imbere no gutekereza ibijyanye n’iterambere ryiwe n’iry’igihugu muri rusange.”

“ ndetse agatanga serivise mu makoperative n’ahandi, ntiyibonemo izo ntege nke z’uko atishoboye, akwiye gusabiriza.”

“ tuvuge nk’umuryango urimo wa muntu usabiriza, ushobora kuvuga ngo mwebwe ngiye kubashyiriraho DS, ikaba ya nkunga y’ingoboka. Noneho iyo DS iyo uyibahaye, urababwira uti uyu mwana wawe, cyangwa se uyu muntu niyongera gusubira mu muahnda akajya gusabiriza, ya mafaranga tuzayakuraho. Iyi ngamba rero iramutse ifashwe kugira ngo abafite ubumuga badakomeza kutubabaza kubera ko birirwa mu muhanda basabiriza, buriya ntibihesha ishema ahubwo bitesha agaciro abafite ubumuga muri rusange.

Dr. Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko gusabiriza atari umuco mwiza, cyane ko hari na gahunda ya Leta yo kuwuca.

Avuga ko bagiye gukora ubusesenguzi bw’abasabiriza bagaragara mu mijyi n’udusantere, barimo n’abantu bafite ubumuga, kugira ngo bafashwe kureka uwo muco.

Ati: “Icyambere gusabiriza ntibyemewe! Ikindi niba hari uwo ubonye wabijemo ni ugukurikirana tukamenya ese ni iki gituma azagusabiriza? Birashoboka yuko ntacyo afite akuramo imibereho. Uwo rero ni ukureba ubumuga bwe bumeze bute? Ese ni iki cyamufasha kugira ngo abashe kubaho neza? Ari iyo nkunga y’ingoboka ndetse birashoboka ko ari n’ikindi yahabwa agatera imbere.”

“icy’ingenzi rero ni uko abo tubonye tugomba kwiga ibibazo byabo, ntawe wo kuvuga ngo uramufashe umusubije aho yavuye, birarangiye, ukemuye ikibazo.”

Mu ntara y’Iburasirazuba, hari imijyi itatu yunganira uwa Kigali: irimo Kayonza,Nyagatare ndetse na Kirehe. Naho iy’aho umujyi wa Kigali uzagukira izwi nka setalite cities ni ibiri iriyo Rwamagana na Bugesera.

Abahatuye rero bakaba bavuga ko hatagize igikorwa hakiri karere kugira ngo abasabiriza bayicikemo,yazajya gukura nabo barabaye benshi bikagorana kubakuramo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Jul 7, 2023 - 07:16