
Kwibuka31: Ibuka irashimira amahanga atakigoreka inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Apr 10, 2025 - 09:24
Mu gihe hari bamwe mu banyapolitike ndetse n’ibihugu by’amahanga byakoreshaga iturufu yo kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bayihindurira inyito, umuryango wa Ibuka urishimira ko uko imyaka igenda abo bagenda bahindura izo mvugo hanyuma bakifatanya n’abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside ndetse bagakoresha imvugo nyayo iboneye kandi idakomeretsa.
kwamamaza
Mu gihe u Rwanda n’isi yose byibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzobere mu by’amateka ntizihwema kugaragaza no kuzirikana uruhare rw’amahanga mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa.
Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri wa MINUBUMWE ati "kuri uyu munsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi ituruka ku bukoroni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa igakorwa amahanga abireba".
Ngo ntago byarangiriye aho kuko usanga hari bamwe mu banyapolitike, abanyacyubahiro n’ibindi bihugu by’amahanga bikigoreka imvugo n’inyito ya Jenoside ikayitirira andi mazina.
Impuguke mu bya politike zivuga ko ibyo bitagakwiye kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe mu rwego mpuzamahanga ndetse igahabwa iyo nyito n’igihe cyo kuyibukaho.
Hon. Frank Habineza, impuguke muri politike ati "ababikoresha na n'ubu bamwe bayita Jenoside y'abanyarwanda hari n'abakora amatangazo, umwaka ushize hari igihugu cyakoze iryo tangazo kiryandika gutyo na leta y'u Rwanda yongeye gusobanura ivuga iti mubisobanure neza ntabwo ari inyito yayo, abantu bamwe baba bashaka kubifata gutyo ariko bamwe bashobora kubikora kubera kutamenya abandi bakabikora kubera ubushake cyangwa kubera ko bafite icyo bashaka kugeraho".
"Iyo abantu bashatse kubivuga gutyo ntabwo aribyo biba ari ukuyipfobya no gushaka kugaragaza ko Jenoside ari 2. Icyo u Rwanda rugomba gukora nicyo rwakoze kuko hari umwanzuro waciye mu nama y'umuryango w'abibumbye wemeje itariki 7 Mata ko ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nta muntu numwe wagombye kubyitwaza ko atabizi, ni ibintu bigomba gukosoka".
Ku ruhande rw'umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside (IBUKA), ugaragaza ko kugeza uyu munsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 abo banyacyubahiro n’ibihugu by’amahanga bigenda bihindura imvugo bigakoresha inyito ikwiye bitewe n’ibiganiro bya dipolomasi bigamije gushaka umutekano no kuvuga ukuri kuri Jenoside.
Ahishakiye Naphtal , umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka ati "hari abantu bagwa muri uwo mutego wo kuvuga ibintu uko bitari ariko hakaba n'ibihugu n'abantu bafite amazina akomeye bari mu myanya ikomeye beruraga bagahakana Jenoside, byari ibintu bidakwiriye hanyuma uko igihugu gitera intambwe, uko abantu bongera ubuvugizi, uko imibanire y'ibihugu igenda itera imbere ku bihugu bimwe imvugo igahinduka abantu bakamenya ukuri bagakoresha ukuri".
Kuri iyi nshuro hibukwa ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byagaragaye ko ibyinshi mu bihugu, abanyacyubahiro, abanyapolitike n’abandi mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda bakoresheje imvugo n’inyito ziboneye hirindwa gukomeretsa abarokotse Jenoside ndetse binafatwa nk’ibikorwa byo kuyipfobya.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


