Ibiyobyabwenge ni kimwe mu byongera ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko

Bamwe mubabyeyi bo mu karere ka Nyagatare bahangayikishijwe n’abana babo bishora mu biyobyabwenge bigatuma bakoreshwa imibonano mpuzabitsina idakingiye bikongera ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

kwamamaza

Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko buhangayikishije inzego zitandukanye, kuko ubusanzwe urubyiruko arizo mbaraga z’igihugu.

Bamwe mu babyeyi bo mukarere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba nk’intara iza mu zambere muzifite umubare munini w'ubu bwandu bushya, bavuga ko bahangayikishijwe n’abana babo bishora mubiyobyabwenge bigatuma bakoreshwa ubusambanyi batikingiye.

Umwe ati "umwana akava mu rugo akagenda yarangiza agahura n'umuntu ufite ubushobozi akamushuka yarangiza akamwiyegereza akamuha n'ibiyobyabwenge agahita amukoresha imibonano mpuzabitsina kuko aba yamaze kumwica mu mutwe kubera ibyo biyobyabwenge aba yanyweye bigatuma akorera aho nta gakingirizo agakuramo izo ndwara cyangwa inda, ubuyobozi bwadufasha bukarwanya ibyo biyobyabwenge".   

Undi ati "gukoresha agakingirizo bakagombye kuba bagakoresha ariko ikibazo kiriho kubana niba yacitse ababyeyi akajya mu biyobyabwenge nta mwanya wo kubona yakoresha agakingirizo, hakwiye ubukangurambaga".       

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko ubu bashyize imbaraga mukurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kuganiriza urubyiruko kukwirinda virusi itera SIDA.

Ati "ibituma tubona ibitera ubwandu bw'agakoko gatera SIDA bushya harimo imikoreshereze y'ibiyobyabwenge aho ubona ko urubyiruko rugifata ibiyobyabwenge, dufatanyije n'inzego zihari, dufatanyije n'inama nkuru y'igihugu y'urubyiruko, dufite amatsinda hirya no hino n'abafatanyabikorwa dufashanya mu kuganiriza urubyiruko".

Yakomeje agira ati "Mu bikorwa dukora byose, Tunyweless n'ubundi tuyigarukaho kandi tukibutsa ko abantu bakwiye kugabanya kunywa ibiyobyabwenge kuko umuntu iyo yanyweye ikiyobyabwenge ashobora gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishobora kuba byavamo kwa kwandura ubwandu bushya bw'agakoko gatera SIDA, ni urugendo turimo dukomeje kuko urubyiruko nizo mbaraga z'ejo hazaza kugirango tuzagere ku iterambere twifuza".          

Ubukangurambaga ni kimwe mubihindura imyumvire mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA cyane cyane mu rubyiruko kuko butuma urubyiruko rurushaho gusonbanukirwa n'iki cyorezo.

Kugeza ubu mu Rwanda ubushakashatsi bwa 2019 bwagaragaje ko abari hagati y’imyaka 15 na 60 aribo bafite virusi itera SIDA, urubyiruko rukaba rwihariye 65% ugereranyije n’ibindi byiciro.

Intara y’Iburasirazuba yihariye 2.9% by’abakoreweho ubwo bushakashatsi, ni nabwo bwagaragaje ko abafite virusi itera SIDA mu Rwanda bangana na 3% ari nacyo cyiciro kibarizwamo urubyiruko.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Nyagatare 

 May 16, 2024 - 07:37