
Ibikubiye mu gatabo k'ingengo y'imari ntibisobanurirwa abaturage uko bikwiye
Sep 26, 2024 - 08:56
Mu gihe Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko imaze imyaka irenga 20 isohora ibitabo bikubiyemo ibisobanuro ku ngengo y’imari ya buri mwaka bihabwa abayobozi bifashisha basobanurira abaturage, kugeza ubu hari abaturage bagaragaza ko batajya basobanurirwa iby’ingengo y’imari ndetse hari n’abavuga ko batazi icyo iri jambo risobanura.
kwamamaza
Buri uko ingengo y’imari ya buri mwaka isohotse Minisiteri y’imari n’igenamigambi inateganya uburyo abaturage bamenyeshwa ibiyikubiyemo.
Jeoffrey Assiimwe umuyobozi ushinzwe amavugurura mu ngengo y’imari muri MINECOFIN, avuga hashize imyaka 20 iyi Minisiteri isohora agatabo gakubiyemo ibisobanuro ku ngengo y’imari yatowe kagashyikirizwa abayobozi mu nzego z’ibanze ngo nabo bakifashishe basobanurire abaturage ibikubiye mu ngengo y'imari.
Ati "tumaze hafi imyaka 20 dutegura agatabo tukakageza mu turere, tukakageza mu mashuri, tukakageza no muri za kaminuza, akenshi kuko bikorwa mu turere dutandukanye ariko ni igikorwa kimaze igihe kinini, turagikora tugahamagara inzego zose zitandukanye".
Nubwo ibi bimaze iyi myaka yose bikorwa, kugeza ubu haracyari abaturage bavuga ko iby’ingengo y’imari n'igenamigambi ryayo batajya babisobanurirwa ndetse ko bumva ari ibireba abaherwe gusa.
Umwe ati "ingengo y'imari ntabwo mbizi njyewe icyo bisobanura, ndayumva ariko ntabwo mbizi, mu muganda batubwira ibigendanye iby'aho dutuye, iby'ingengo y'imari ntabwo mbizi, bakwiye kujya babyigisha mu miganda, mu nteko twese tukabimenya, nziko ibyo bireba abo hejuru njye wo hasi bitandeba, nziko ari iby'abayobozi bo hejuru, Abaminisitiri n'abakire bakomeye, njyewe ndi umukene ntaho mpurira nabyo ntabwo mbizi".
Undi ati "ntabwo baratangira kudusobanurira iby'ingengo y'imari n'icyo izakoreshwa".
Leta y’u Rwanda iteganya ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa gusa kuba hari abo ibi bitageraho biragaragaza icyuho mu mikorere itanoze y’inzego z’ibanze zagafashe iyambere mu kwegera umuturage no kumwereka uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


