Ibigo by'amashuri 20 bigiye gutangizwaho gahunda y'ikoranabuhanga rya Robot

Mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu myigire y’abanyeshuri, no guteza imbere amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) ruravuga ko hagiye gutangizwa gahunda y’ikoranabuhanga rya robot mu mashuri abanza kugirango abana bakurane ubwo bumenyi ndetse banagire ubushobozi bwo kububyaza umusaruro hakiri kare.

kwamamaza

Ku nshuro yarwo ya mbere u Rwanda rwitabira aya marushanwa y’ikoranabuhanga mu bya Robot azwi nka coding & robotics mu cyiciro cya First Lego League Competition.

Ni nyuma yuko no mu mwaka ushize amarushanwa nk’aya yabaye maze abayatsinze ntibagira amahirwe yo kuyitabira bitewe n’ubushobozi buke ariko ku bw’amahirwe uyu mwaka abagera ku 10 batsinze ku rwego rw’igihugu biga ku kigo cya Christ Roi nibo batsinze baserukira u Rwanda.

Ni amarushanwa yabereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri leta ya Texas, aba bayitabiriye bavuga ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye zijyanye n’imyiteguro ariko ngo ni urugendo bungukiyemo ubumenyi butandukanye harimo no kugira ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga.

Umwe ati "twagiye dutinze bigatuma hari ibyo twakoze tunaniwe ariko twashyizemo imbaraga, twigiyemo byinshi cyane, twiyunguye ubumenyi buhagije kuko twahuye n'ibihugu bitandukanye tugira ibyo tubigiraho".   

Diane Sengati Uwayisenga ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB, avuga ko uretse ubunararibonye aha hanagiriwe igitekerezo cyo gutangiza iri koranabuhanga mu mashuri mato kugirango bibyazwe umusaruro hakiri kare.

Ati "uru rugendo tumazemo iminsi twakoze rwaduhaye isomo ryo kubona aho tugomba gushyira imbaraga, twageze hariya dusanga bari imbere, bafite izindi mbaraga, bafite ubundi bumenyi bwisumbuyeho, tugiye gushyiramo imbaraga kugirango byihute, ubu turi ku rwego rwo kugerageza, tuzafata amashuri agera kuri 20 twigishe ayo mashuri hanyuma turebe uburyo dushobora kubyagura mu mashuri yose".

Ni amarushanwa yatangiye hatoranywa amashuri 5 ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali muri ayo 25 ariho hatsinze Christ Roi ku rwego rw’igihugu maze baserukira u Rwanda aho ryitabiriye amarushanwa ya coding & robotics i Texas muri Amerika rirushanwa n’andi makipe agera ku 156 aturutse mu bihugu bitandukanye by’isi, bakaba baratahanye umudari ku kugaragaza neza umushinga no kuwusobanura.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 24, 2024 - 08:45