Ibigo bya Leta n'iby'abikorera byahawe igihe ntarengwa cyo guhuza serivisi z'akanyenyeri

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwategetse ibigo bya Leta n’iby’abikorera guhuza serivisi z’akanyenyeri (USSD codes) ku miyoboro yose y’itumanaho ikorera mu Rwanda bitarenze ku wa 15 Gashyantare (02) 2025. Ni igikorwa kigamije gukuraho urujijo rwa code z'akanyenyeri zitandukanye mu rwego rwo korohereza abakiliya kubona serivisi kuri telefone bidasabye Internet.

kwamamaza

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwashyizeho iri tegeko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abakiliya bagorwaga no gufata mu mutwe code za USSD (akanyenyeri) zitandukanye bitewe n’ikigo cy’itumanaho bakeneye serivisi yacyo. Ibi wasangaga  code imwe ikora kuri MTN Rwanda ntikore kuri Airtel Rwanda cyangwa KT Rwanda Network (KTRN), bigasaba umuntu guhindura sim card cyangwa kugira sim cards nyinshi kugira ngo abone serivisi zose akeneye.

USSD Codes, zizwi kandi nko gukanda akanyenyeri (*), ni uburyo bwo kubona serivisi ako kanya binyuze kuri telefone, butanasabye internet kandi bukora no kuri telefone zisanzwe. Izi code zitangizwa n’akanyenyeri () zigasozwa n’urwego (#), zigafasha abantu kohereza amafaranga, kuyakira, kugura ama-unites, kubona no kwishyura serivisi zitandukanye ndetse na serivisi za nbanki.

Kugeza ubu, ibigo bitandukanye byakoraga byifashishije codes zitandukanye bitewe n’umuyoboro. Urugero, *182# ikoreshwa cyane na MTN Rwanda mu bikorwa bya Mobile Money, mu gihe Airtel Rwanda ikoresha *500#. Izi code ntizakoraga ku miyoboro yose, bigatuma umukiliya agira urujijo n’imbogamizi zo kubona serivisi imwe ku muyoboro umwe.

Ni uko kandi byari bimeze no mu mabanki, aho Banki ya Kigali ikoresha *334#, I&M Bank Rwanda Plc igakoresha *227#, mu gihe Equity Bank ikoresha *555#. Ibi byagoraga abantu kuko byasabaga kuzifata mu mutwe, bikaba byabahombya cyangwa btibabashe kubona byihuse serivisi runaka bashakaga.

Mu itangazo RURA yasohoye ku wa 14 Mutarama (01) 2025, yasabye ko code za USSD zose zemejwe zigomba gukorera ku miyoboro yose y’itumanaho ikorera mu Rwanda, ari yo MTN Rwanda, Airtel Rwanda na KT Rwanda Network. Yavuze ko code nshya yose yemejwe igomba kubanza kwinjizwa mu mikorere y’ibi bigo by’itumanaho byose mbere y’uko itangira gukoreshwa.

Ibigo bya Leta n’iby’abikorera bifite izi code za USSD byasabwe gukorana n’ibigo by’itumanaho ku buryo bitarenze ku wa 15 Gashyantare (02) 2025, serivisi zabyo zizaba zikora muri ubwo buryo. Byongeye kandi, RURA yasabye ibi bigo guhita bimenyesha abakiliya babyo izo mpinduka kugira ngo hatagiraho ingaruka ku bakoresha izo serivisi.

RURA yanaburiye ko ibigo bitazubahiriza aya mabwiriza bishobora gukurikiranwa no gucibwa amande hakurikijwe amategeko agenga itumanaho mu Rwanda.

Nubwo amategeko yo mu 2014 yari asanzwe ateganya ko code za USSD zigomba gukorera ku miyoboro yose, RURA ivuga ko aya mabwiriza mashya agamije gushimangira ishyirwa mu bikorwa ryayo nta kuzuyaza. Ibi bishobora guteza imbere imitangire ya serivisi z'ikoranabuhanga mu gihugu ndetse no guteza imbere ubukungu muri rusange.

@Igihe

 Jan 15, 2026 - 16:49