Ibigo 6 bya leta na Minisiteri bikorera hamwe birasaba kutarebera ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuri uyu wa 2 abayobozi n’abakozi ba za Minisiteri n’ibigo bakorera mu nyubako ya A&P ikorera Kacyiru, mu mujyi wa Kigali, bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bibutse banunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

kwamamaza

Ni ibigo bigera kuri 6 birimo inama y’igihugu y’urubyiruko, abagize inama ngishwanama, ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, komisiyo y'igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Rwada cooperative initiative, inama y’igihugu y’urubyiruko, inama y’igihugu y’abagore ndetse na Minisiteri zirimo nka Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ndetse n’iy’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi. 

Nkuko bikorera mu nyubako imwe bihuriza ku kwamagana umuzi w’ingengabitekerezo ya Jenoside mu bigo kuko uretse kuba yaragejeje u Rwanda kuri Jenoside ariko ngo binagira ingaruka mu nzego z’imirimo.

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ati “twaje kwibuka nk’abakozi bakorera mu nyubako imwe. Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, ingengabitekerezo yayo ifite imizi mu buyobozi bubi bwaranze igihugu cyacu kugera no mu nzego z’imirimo yaba iya leta cyangwa iy’abikorera ku giti cyabo”.

“Tugenda twumva mu bihe byo kwibuka abari abakozi mu bigo bitandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari itotezwa ryakorwaga n’abayobozi bafatanyije n’abakozi bamwe na bamwe, bagahoza ku nkeke bagenzi babo bakoranaga bitaga abo mu bwoko bw’Abatutsi kandi habayeho ko abakozi bakoranaga n’abandi aribo bakoze intonde y’abakozi b’Abatutsi bagombaga kwicwa, abo bise ibyitso by’inkotanyi bikaviramo bamwe kwirukanwa ku kazi, gufungwa, kwimwa uburenganzira ku mushahara, kuzamurwa mu ntera n’ibindi bikorwa byinshi bibi bakorerwaga”.

“Uru rwango ndengakamere usibye no kudindiza imikorere no kudatanga umusaruro wari witezwe ku rwego runaka bakoreragamo rwatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarenga miliyoni bakicwa bunyamaswa mu minsi 100 gusa”.

Dr. Gakwenzire Philbert, umuyobozi wa Ibuka, yavuze ko ayo mateka u Rwanda rwanyuzemo nubwo ashaririye kandi aremereye ari izingiro ryo gufata ibyemezo ko ibibi nk’ibyo bitazongera ahubwo hagaharanirwa icyiza.

Ati “ntabwo kwiga amateka yacu tuba tugomba kuyiga cyane cyane ku bato ahubwo nuko tugomba kuyiga nk’amateka abanyarwanda twese twumva ko dusangiye atari igice kimwe cyangwa se ikindi, amateka yacu yabayemo byinshi byiza ariko ibibi aho byaziye byahishe bya byiza byose, amateka yacu tugomba kuyiga guhera muri cya gihe cy’imyaka 600 mbere y’ubukoroni nk’amateka yacu twese, ibyiza tukabireba tukabikomeza, ibibi bikatubera amasomo yo kugirango dukomeze ejo hazaza”. 

Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ahashyinguye imibiri irenga ibihumbi 250.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 18, 2025 - 09:44