
Ibibazo bitandukanye byugarije Abaforomo muri Afurika biri gushakirwa umuti
Mar 12, 2024 - 09:51
Abakora umwuga w’ubuforomo basanga byinshi mu bibazo byugarije uyu mwuga harimo no kuba bakiri bacye ugereranyije n’ahandi ku isi, ahanini biterwa n’umushahara muto Abaforomo bahembwa. Urugaga rw’Abaforomo mu Rwanda ruvuga ko rugiye gukorana na Leta mu gukemura iki kibazo kuko ngo igihugu gifite inzego z'ubuzima zikora neza bizamura iterambere ryacyo.
kwamamaza
Ni mu nama iteraniye i Kigali izamara iminsi 5 iri kwiga no kurebera hamwe byinshi mu bibazo by’ugarije umwuga w’ubuforomo no kubishakira ibisubizo.
Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara avuga ko ibibazo byugarije uyu mwuga mu Rwanda no muri Afurika ari byinshi kandi bidindiza iterambere ry’uyu mugabane.

Ati "ikintu cyambere gikomeye, muri Afurika dukeneye kwihaza kuko nkubu urebye umubare w'Abaforomo n'Abaforomokazi dufite muri Afurika ni ikibazo, hejuru y'ibyo na bake dufite bariho baragenda, icyo ni ikintu tugomba kurebera hamwe ni iki twakora nk'abayobozi b'Abaforomo n'Ababyaza mu bihugu bitandukanye, ni iki twakora kugirango dukorane na Leta zacu turebe ukuntu twagabanya icyo cy'uho gihari".
Abaforomo n’Abaforomokazi bitabiriye aya mahugurwa basanga byinshi mu bibazo bibugarije ahanini biterwa n’umushahara ukiri mucye bahembwa, bagasaba Leta kugira icyo yabikoraho.

Mukundwa Yvette uhagarariye ishami ry’abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Kibirizi ati "umushara muto utajyanye n'igiciro cy'ubuzima cyangwa se igiciro cy'isoko rihari ibi bikaba binatuma abenshi bagenda bava mu mwuga kubera ko areba akabona ibyo akaneye n'ibyo atanga mu kazi bidahura n'umusaruro abonamo cyangwa se umushahara".
Akomeza agira ati "twasaba ko mu by'ingenzi igihugu gifite bakumva uburemere bw'iki kibazo bakongera umushara w'Abaforomo, Abaforomokazi n'Ababyaza".
Umuyobozi mukuru w’inama y’Abaforomo ku isi (International Council of Nurses) Howard Catton avuga ko impamvu bateraniye mu Rwanda harimo no kurebera hamwe ibisubizo by’ibibazo by’ingutu byugarije uyu mwuga.

Ati ‘’ Hari ubusumbane bukabije, umubare w’Abaforomo bari kumugabane w’Afurika ni 3% gusa by’Abaforomo bose bari ku isi, kandi 17% by’abatuye isi bose bari ku mugabane w’Afurika, rero ntabwo twazamura inzego z’ubuzima tudashyize imbaraga mu kuzamura Abaforomo ndetse n’amahuriro yabo kandi ibyo nibyo turi gushaka kugeraho.”
Mu myaka 30 ishize mu Rwanda habarurwaga abakora umwuga w’ubuforomo 400, ariko ubu hari 15,200 gusa ngo baracyari bacye ugereranyije n’umubare w’abaturage batuye mu Rwanda, kuko umuforomo umwe abarirwa abarwayi 1700, ibigaragaza icyuho kiri mu mitangire ya serivisi z’ubuzima.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


