I Kigali hateraniye inama yiga ku byateza imbere umugabane wa Africa

Kuri uyu wa Gatatu i Kigali hatangiye inama y’iminsi itatu ihuza abanyamwuga bo muri Africa, (Congrès Africain des Professionnels/ CAP) aho abanyawuga bo muri Africa mu ngeri zitandukanye bahura baganira ku byateza imbere umugabane w’Africa.

kwamamaza

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu iri kureba kuri byinshi byateze imbere umugabane w’Africa harimo no kureba imicungire y’abakozi, kwigiranaho ndetse n’uburyo bakorera hamwe mu gutanga serivise nziza ariko banongererwa ubushobozi.

Ibi byavuzwe na Stephanie Hilaire, umwe mu bayobozi ba CAP Africa yateguye iyi nama.

Ati “Turi kureba ngo ni gute bakorera hamwe mu gutanga serivise nziza ku bantu, kuko urabizi ko hari inzitizi zimwe duhura nazo mu mirimo imwe n’imwe ituma hamwe hadatangwa serivise nziza, ariko hamwe na CAP Africa tugaragaza ibyo bibazo mu bice birimo nk’imicungire y’abakozi mu buryo bwiza, ariko tukanatanga inama zatuma haboneka ibisubizo by’ibibazo birimo, no gukorera ahantu hatekanye bigatuma batanga umusaruro w’ibyo bakora”.

“Twabahurije hano ku buryo bashobobora kwigira ku Rwanda rwabigezeho, noneho basubire mu bihugu byabo bagashyira mu bikorwa ibyo bigiye hano i Kigali”.

Jean Pierre Bajeneza, akora mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) mu ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge, avuga ko inama nk’iyi ari ingenzi kuko abantu babasha guhura baturuka ahantu hatandukanye bakigiranaho mu gutanga serivise zinoze.

Ati “ni umwanya mwiza wo kugirango ubumenyi buri ku rwego rw’Africa cyangwa mpuzamahanga busangizwe abo bose bashobora kwitabira inama nk’izi, abikorera bigamo imikorere myiza ndetse bakanahura bamenya uburyo bashobora kunganira abandi no gutanga serivise zinoze biciye mu mabwiriza y’ubuziranenge”.

CAP Africa iri kubera i Kigali ihuje ibihugu birimo u Rwanda, Cote d’Ivoire, Togo, Gabon, Mali, Burkina Faso na Senegal, hakaba hateganyijwe indi izabera i Johannesburg muri Africa y’Epfo mu kwezi kwa munani uyu mwaka, aho hazareberwamo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial intelligence/ AI) mu gutanga umusaruro.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jun 26, 2025 - 12:02