Huye:Urubyiruko rurasabwa kwita kubabibarutse.

Abageze mu zabukuru barasaba ababyiruka kugira umuco wo kwita ku babyeyi babibarutse.Ni nyuma yaho hari bamwe mu rubyiruko bataye iyo ndagagaciro bagahitamo kwigira abasongarere bakabirengagiza.

kwamamaza

Abageze mu zabukuru bo muri aka Karere ka Huye barimo abibana mu ngo zabo batagira ababitaho ndetse na bake bari mu bigo by’abihaye Imana nk’I Tumba.

 Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yabasuraga, umwe muribo yagaragaje ko bamwe mu babyiruka batita ku bakuze uko bikwiye, bihabanye n’uko byari bimeze mu gihe cyabo.

Yagize ati: “Nkatwe twabohaga agasambi ukazakamushyira. Icyo akeneye waba uri umukobwa mugifite iwanyu, ukamuha. Mur’iki gihe babaye ibirara, ba mayibobo barasiga inzara, abandi  basigaye bashoboye babaye indaya. Utwambaro duto nitwo bambara, ntibite ku babyeyi!”

N’ubwo bimeze gutya, hari bamwe mu rubyiruko, cyane cyane urwo mu miryango ya gikirisitu muri Kiliziya Gatolika nka basaveri, basura ababa mu kigo kitiriwe mutagatifu Aloyz cy’ababikira b’Abizeramariya, bakagirana urugwiro nabo.

Yaba ubuyobozi w’icyo kigo, nabo ubwabo bashima ababyiruka bagerageza kwita ku bageze mu zabukuru, bagaha n’impanuro abatabikozwa.

Umwe ati: “erega abana bayiruka ubu, hariho benshi batakigira indangagaciro. Ntibubaha abakuru, mbese ibintu byarahindutse. Ariko kandi ni ukuri mujye mutwegera tubigishe umuco nyarwanda, kirazira….”

Undi ati: “ twishimiye ko urur rubyiruko rwaje gusura aba babyeyi bacu bakuze n’abavandimwe bafite ubumuga kuko byatanze ubuzima. Babaririmbiye, bababyiniye…”

Anavuga ko “ iby’urubyiruko rutita rukaba rushaka kubaho mu iraha …ibyo mu by’ukuri ntabwo tubishima kuko umubyeyi n’undi muntu wese aba akeneye kubona umwitaho.”

Mukayitasire Mediatrice; umukozi ushinzwe isanamitima muri AMI, avuga ko ugeze mu zabukuru utitaweho agira ihungabana ,bityo urubyiruko rukwiye kugira umuco wo kwita ku bageze muri icyo kigero

Ati: “Abana b’abanyarwanda n’abanyarwanda muri rusange basigaye bafite ingeso yo kutita ku bakuze babo. Hari igihe bavuga ngo nta bushobozi! Ariko se ubushobozi bwo kutita ku mubyeyi wawe buba bumeze bute? Ntabwo mwasangira akabisi n’agahiye? Ese ko we aba yakwitayeho muri ubwo bushobozi buke! Rwose njyewe ndabigaya kuko guta umubyeyi, ntawe umusigiye, ntacyo umusigiye noneho ukagenda ukibera iyo bya gisongarere ni ikintu gikunda kumbabaza.”

“ Niyo mpamvu aba turi kumwe kimwe n’abandi mbasaba kuko umubyeyi ni umuntu ukomeye, uvunika, udasimbuzwa mu buzima rero nta mpamvu yo kumusiga.”

Abageze mu zabukuru bagaragaza ko iyo bitaweho n’ababyiruka n’ubwo batagira icyo babaha ariko bakabereka urukundo, bibafasha mu gihe basigaje ku isi, bigatuma basaza neza bizeye ko abo babyaye bazabafasha kusa ikivi cy’ibyo bari baratangiye.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Dec 23, 2022 - 16:01