Huye:Abatuye akagali ka Rukira babangamiwe n’uburaya buhakorerwa.

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Rukira baravuga babangamiwe n’uburaya bwari bumenyerewe mu mijyi none bukaba bwarahimukiye. Aba baturage basaba ko ubuyobozi kubafasha guca ubwo buraya kuko buri guteza ingaruka ku miryango. Ubuyobozi bw’umurenge wa Huye ugaragaramo iki kibazo buvuga ko bushyize imbaraga mu kwigisha urubyiruko kwirinda kwishora uburaya, abugezemo bagafashwa.

kwamamaza

Agasantere ka Nyagasambu ko mu Kagari ka Rukira ni agace k’icyaro kegereye umujyi wa Huye ariko kari gutera imbere niko kari kugaragaramo ikibazo cy’uburaya ndetse buri kugenda bufata indi ntera.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari n’abacumbika mu mazu mato yahoo ahendutse, azwi nka Geto, bikarushaho gutiza umurindi ubu buraya.

Umwe ati: “Ya ndaya bayiha ibiro bibiri by’ibirayi noneho igateka mu mavuta, ikagura inusu y’inyama kuyo nari kugura ibishyimbo. Bakunda kurya neza no kuryama neza noneho niba ufite abana babiri cyangwa batatu, wa mugabo abura uko aryama. Mba nagiye mu kiraka, we yirirwanye na ya ndaya noneho bagahita bagenda kwiryamanira!”

Undi ati: “aho kugira ngo uburare, ubonye uguha igihumbi cyangwa maganatanu ntiwayatora!”

“Nonese nabigenza nte? Nuwaza akampa 500 cyangwa 200 ndayakira! Turareba mu majyepfo, nyine turatekinika! Umugabo aje akagura ibirayi ni saw ape, icyo yansaba nacyemera!”

Abagire bavuga ko indaya zo muri aka gace zikoreha amayeri zikigarurira abagabo babo.

Umwe ati: “indaya zirahari, abagabo zirabamara da! Ibanga zifite ni uko zirara zakoreye amafaranga yabo noneho bagasanga wa mugabo aho ari nta gacupa afite noneho zikamugurira icuka nuko akajya kumukorera umuti nuko bagasambana, cya kilo cy’ubugari nari kurya nkakibura. Ahita amujyana bakajya kurarana!”

Ku ruhande rwa Migabo Vital; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye, ari nawo aka gace kavugwamo uburaya gaherereyemo, avuga ko icyo bashyize imbere ari ukwigisha urubyiruko no gushishikariza abakora uburaya kubuvamo bakajya kwiteza imbere.

Ati: “Abakora uburaya cyangwa se ubuharike, byose ni ibikorwa bitemewe mu mategeko yacu. Ariko gukemura ibijyanye n’iki kibazo mu buryo burambye no kubijyanye n’imyitwarire ni ukwigisha ko abagiye kubana bagomba gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Hanyuma abakora ibindi bikorwa no gukoresha abandi imibonano mpuzabitsina [abicuruza] abo nabo bagirwa inama yo kubireka kandi ababiretse bagashyirwa mu makoperative bagafashwa”

Anavuga ko mu masibo hashyizweho uburyo bwo kwigisha urubyiruko kugira uburere n’imico myiza, ndetse no gufasha ababa baramaze kujya mu bikorwa byo kwicuruza.

Migabo,  ati: “uri gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko kugira imico myiza kugira ngo birinde indwara, ubunebwe n’ubundi bwomanzi butandukanye. Ariko nanone iyo mico mibi, ubu twashyizeho amasibo kugira ngo bahabwe uburere bwiza, imyigisho…ariko bitavuze ko nuwaba yaratangiye ibikorwa byo kwicuruza[uburaya] yigishwa akabireka ariko n’uwakora ibikorwa birimo ibyaha agakurikiranwa.”

Abatuye agace ka Nyagasambu bagaragaza ko uburaya bwahimukiye buvuye mu Mujyi, buramutse buciwe n’imiryango imwe yaca ukubiri n’intonganya za hato na hato, usanga  zikururwa n’ubu buraya buhavugwa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/goW30FYYX_M" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Dec 5, 2022 - 13:30