Huye:Abarwaye indwara zitandura baravuga ko imitangire ya serivisi ku bitaro bya Kabutare yahindutse.

Bamwe mu barwaye indwara zitandura baravuga ko imitangire ya serivisi mu bijyanye no kubona imiti, kwitabwaho no kugirwa inama ku bitaro bya Kabutare yahindutse. Nimugihe mu myaka itatu ishize, bavugaga ko iyo bageze kur’ibi bitaro bahabwa serivisi itanoze.

kwamamaza

Kutagira ishami  ryita ku bafite indwara zitandura, kugera ku ivuriro ntuhabwe serivisi  bikaba byakuviramo kwiheba, imiti mike (…) ni zimwe mu mbogamizi abafite bene izi ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso bivurizaga ku bitaro bya Kabutare bagaragazaga mu myaka itatu ishize.

Icyakora Umunyamakuru w’Isango Star yongeye gutemberera kuri ibi bitaro asanga hari icyahindutse ku mitangire ya serivisi.

Umwe yagize ati: “ kera nta muganga wihariye twagiraga! Wasangaga avuye uw’umuvuduko, mukanya akavura uwivuza umutwe noneho kugira ngo uzazinduke mu gitondo utonde umurongo uzagere imbere ya Muganga, wabaga wamaze kurabirana, inkanka zumye. Ariko ubu bashyizeho umuganga wihariye!”

Undi ati: “hano mpamaze umwana n’amezi hafi umunani! Kudufata neza bitwongerera icyizere. Nicyo cyatumye umuvuduko w’amaraso umanuka kuko nari ku 185 ariko ubu ndi ku 125. Yenda hari igihe nasanga byageze no ku 110.”

“ namenye ko ndwaye umuvuduko mu kwa gatanu, imiti turayibona nta kibazo. Urumva ayo mezi yose mpamaze, sindahava ntatwaye imiti yose.”

Dr. Ntihumbya Jean Baptiste; Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabutare, yemera ko ibibazo byagaragazwaga n’abaturage mu myaka ishize byari bihari ariko avuga ko byakemuwe  ndetse hashyirwaho ishami rivurirwamo abafite indwara zitandura.

Ati: “Hari n’abazaga ubona batarembye cyane ariko bafite ikibazo cy’umuvuduko cyangwa diyabete…ugasanga guhora bicaye aho bibaviramo gutuma bagira intege nke zo gutegereza. Iyo serivisi imaze gushyirwaho nibwo baje noneho muganga akabigisha no kumusobanurira ibyo yafata n’ibyo atafata. Ibyo bituma morali igaruka ndetse n’ibipimo bikagenda bigabanyuka.”

Ibi bishimangirwa na Dr. Ntaganda Evariste; ukora mu ishami ry’indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko “kuvuga ngo mfite diyabete, mfite umuvuduko w’amaraso… ariko ngomba gufata imiti neza kugira ngo izo ndwara zitazantera izindi ndwara. Iyo ufite indwara ya diyabete n’umuvuduko w’amaraso ubasha gufata imiti kuburyo ntawamenya ko ufite izo ndwara.”

 Inzego z’ubuzima ziragaraza ko nubwo izi ndwara zitandura zidakira ariko ntawe ukwiye guta icyizere cyo kubaho kuko hashyizweho uburyo bwo kubitaho ubuzima bugakomeza nk’ibisanzwe.

Abatarazirwara bagirwa inama yo gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 20 ku munsi, gufungura ibyiganjemo imboga n’imbuto, kugena igipimo cy’umunyu, amavuta n’isukari ndetse no  kwisuzimisha izi ndwara.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Dec 14, 2022 - 13:04