Huye - Tumba: Iteme ribahuza na Gisagara ryangiritse ribaheza mu bwigunge

Mu karere ka Huye, abatuye mu murenge wa Tumba barasaba kubakirwa iteme rihuza akarere kabo n'aka Gisagara kuko ryahagaritse imigenderanire ndetse iyo umugezi warirengeye mu gihe cy'imvura rigatwara ubuzima bw'abantu.

kwamamaza

Iri teme, rihuza akarere ka Huye ku gice cy'umurenge wa Tumba muri Huye n'uwa Kibirizi muri Gisagara mu kagari ka Muyira ritarangirika ngo ryafashaga abacuruzi bo muri Huye kujya kuzana muri Gisagara umusaruro ukomoka ku buhinzi nk'umuceri, ibitoki, n'imboga n'imbuto ariko ubu bagomba kuzenguruka bikongera igiciro cy'urugendo ndetse nabo bagahenda abaturage.

Ni itemere riri hejuru y'umugezi wuzura mu gihe cy'imvura rikarengerwa rimwe na rimwe rigatwara abantu, abaturage bagasaba ko ryakorwa ubuhahirane bukongera bugasubira nka mbere.

Umwe ati "imodoka zavaga muri Huye zikaza inaha bakaba baduha nk'akazi icyo gihe umwana akabona icyo kurya, inaha ufite imodoka, moto cyangwa se igare yarapakiraga akajya muri Huye akaba yaguha akazi ukaba warya none ubu byabaye ikibazo, ririya teme bibaye byiza baridukorera kuko rikoze byaba byiza". 

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, kuri ibi byifuzo by'abaturage avuga ko nabo nk'abayobozi bazi ko iri teme ribangamiye imigenderanire, ariko hagishakishwa ingengo y'imari yo kurikora kandi hagati aho abaturage bakwiye kuba bifashisha indi mihanda ibahuza n'abaturanyi babo ba Gisagara.

Ati "ibyifuzo by'ibikorwaremezo ni igihe cyo kubitangaho ibitekerezo ibikorwa byakorwa mu ngengo y'imari, ibyifuzo by'amateme twarabyakiriye, ntaho akarere kaba katabasha kugenderana mu gihe tuzi ko hari ikindi kiraro abaturage bakoresha mu gihe ingengo y'imari itaraboneka gisanzwe gihari kandi gikoreshwa na benshi, igitekerezo cyatangwa kigasesengurwa abaturage bagasobanurirwa impamvu yabyo ko ingengo y'imari ari uko itaraboneka ariko n'ubundi buryo baba bakoresha kugirango imigenderanire ikomeze". 

Iri teme risabirwa gukorwa abaturage bavuga ko rimaze igihe ryarangiritse kandi basaba ko ryakorwa ariko ngo rikarenzwa ingohe. Ariko noneho kuri iyi nshuro mu gihugu hose abaturage bari gutanga ibitekerezo by'ibizakorwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha bigakorwa mu gihe byaba byemejwe, ngo ni umwanya mwiza w'uko ubuyobozi bwarisura rigakorerwa inyigo, rikazashyirwa mu bitekerezo by'ibizakorwa.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Nov 25, 2024 - 10:29