Huye: Nyuma yo kubyara abana 6 barasaba ubufasha bwo kwita ku bana babo

Mu Karere ka Huye, mu bitaro bya CHUB hari ababyeyi babiri basaba ubufasha bwo kwita ku bana babo, nyuma y'aho babyariye abana batatu kuri buri umwe.

kwamamaza

Aba babyeyi babyaye abana batatu kuri buri umwe, ni Mugisha Louise wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye na Mukandamutsa Louise wo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru.

Bombi bavuga ko boherejwe kubyarira kuri ibi bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB, bahageze buri umwe abyara abana batatu, bari bujuje amezi 8 bahita bashyirwa mu byuma byabugenewe.

Aba babyeyi bombi, bahuriza ku kuba n'ubwo bibarutse aba bana, nta bushobozi bafite bagasaba ubufasha bw'ibanze bwo bitaho burimo amata n'ibindi, kuko bo ubusanzwe batunzwe no guhingira abandi kugirango babone ikibatunga.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assumpta n'umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kankesha Annonciata, bavuga ko biyemeje gusuzuma imiterere y'ubufasha aba babyeyi bakeneye, babuhabwe bikurikije amategeko.

Byukusenge Assumpta ati "itsinda ryacu rirajya kumusura ibyo byose turabikora nkuko dusanzwe dufasha n'abandi no mu gihe yagera mu rugo avuye kwa muganga twakomeza kumukurikirana kugirango abo bana batagira ikibazo cy'imirire mibi, nagera mu rugo tuzareba ko urugo rwabona inka abana bakabona amata".    

Kankesha Annonciata nawe ati "turakorana n'ubuyobozi bwa CHUB nabo bagira agaseke k'urukundo babashe kubanza gukora iby'ibanze muri ako gaseke k'urukundo hanyuma natwe bakaduhereza umubyeyi duhita tumwitaho, turigisha mu rugo rw'umubyeyi kumwitaho by'umwihariko, dufite amafaranga duha ababyeyi mu rwego rwo kurwanya igwingira n'imirire mibi".  

Aba bana 6 babyawe n'aba babyeyi bombi ni abakobwa, kandi ngo bameze neza yewe abaganga bavuga ko bageze no mu gihe cyo kuvanwa mu byuma byabugenewe bashyizwemo bagahekwa ku nda kugira ngo bibafashe mu mikurire yabo gusa ababyeyi bakavuga ko batorohewe no kubifasha.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Apr 28, 2025 - 08:31