Huye: inkongi y'umuriro yafashe ahazwi nko mucyarabu yatwitde ibifite agaciro gasaga miliyoni 200

Ahazwi nko mu Cyarabu, habaye inkongi y'umuriro yatwitse inzu y'igorofa ry'ubucuruzi, aho abacururizamo bavugako hangirikiyemo ibifite agaciro karenga miliyoni 200 Frw. Ni mu gihe ubuyobozi busaba abubaka inzu, kubahiriza igishushanyo mbonera cy'umujyi, babijyanisha no gufata ubwishingizi bw'inyubako.

kwamamaza

Inkongi y'umuriro yabaye mu Mujyi wa Huye yibasiye inyubako y'igorofa ry'ubucuruzi riherereye ahitwa mu Cyarabu, ku muhanda uva ku isoko rya Huye werekeza ku bitaro bya CHUB. 

Ababonye iba basabira abahuye nayo ko" nari nicaye muri resitora noneho numva ibintu biri kunuka. Abana barasakuza cyane ngo turahiye. Noneho tugiyemo imbere dusanga muri ibi byuma niho hatangiye haka. Rwose Leta yabatera inkunga, bakagira nk'ikintu bamufasha, bakamufata mu mugongo kuko yahuye n'igihombo gikabije, ahubwo ari nkanjye naba nasaze! "

Undi ati:" urabona niho hahiye honyine, abo begeranye n'abari hejuru yabo ntacyo babaye! Biriya ni nk'ibirozi, nk'umuntu yaba yarahemukiye nuko akamuroga biriya bintu. Bazanye za kizimyamoto byanga kuzima kandi harimo amagare, amateleviziyo, amabote, amabodaboda, imyanda n'uburingiti, n' amacouvre-lit, gaz...ibintu byose byahiye."

"Hari abari kuvuga ko byaba byatewe n'amashanyarazi kuko habagamo ibikoresho byinshi bya electronic, TV, Frigo, amapasi, amaradiyo... Leta yareba icyo imufasha kuko niba ari business niyo iba imutunze. Habaho ubuvugizi wenda akaba yakongera gukora nkuko byari bisanzwe."

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko n'ubwo inzego z'umutekano zitabara bwangu, abacuruzi bo muri mujyi wunganira Kigali, bakwiye kubahiriza igishushanyo mbonera cy'umujyi bajyanisha no gushyiraho ingamba z'ubwirinzi bw'impanuka.

Ati:" ni ukubahiriza igishushanyo mbonera, ibyago bitera bitateguje. Ni ukugira inama abantu ko bajya bateganyiriza ibyago byo mu bucuruzi igihe yaba ahuye n'inkongi. Ariko turashimira n'inzego z'umutekano by'umwihariko Police y'igihugu kuba ibasha kuba yatabara ahabaye inkongi mu karere ka Huye kuko birafasha ariko nanone biza ikibazo cyabaye, twagira umuntu gufata ingamba ku giti cye yaba izo gukumira ariko no kuba yafata ubwishingizi bwamugoboka igihe yaba yahuye n'ikibazo."

Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, yatabaye inkongi ikimara kuba yagaragaje ko inzu y'ubucuruzi yahiye, igizwe n'imiyango ine, yacururizwagamo akabari, amacumbi, ibikoresho by'ikoranabuhanga, imyenda n'inkweto.

Iperereza ry'ibanze ryerekanye ko iyi nkongi yatewe n'amashanyarazi, rikaba rinakomeje ngo hamenyakane n'agaciro ka nyako k'ibyangirikiyemo, dore ko umwe mu bahacururiza we yatangaje ko aho ahorera hangirikiyemo ibifite agaciro karenga miliyoni 200. 

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.

 Apr 17, 2025 - 09:02