
Huye: imihanda yo mu bishanga idakozwe iteza ingaruka umusaruro w'umuceri n'imodoka
Mar 26, 2025 - 16:48
Abahinzi b'umuceri barasaba ko imihanda yo mu bishanga yatunganywa kuko imodoka ziza kubatwarira umusaruro zigorwa kandi imbaraga zabo zabaye nkeya. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko bakwiye gukomeza kwishakamo ibisubizo, byaba na ngomba bakagisha inama z'uko bakora iyo mihanda kuko ingengo y'imari itakora byose.
kwamamaza
Iyo ugeze mu bishanga bihingwamo umuceri byo mu karere ka Huye, usanga abahinzi bagaragaza ko babangamiwe n'imihanda yangiritse ku buryo bigira n'ingaruka ku modoka ziza kubatwaria umusaruro.
Baganira n'umunyamakuru w'Isango Star, umwe yagie ati:"twe, umuceri waheze muri hangari! Twabuze inzira, ngo imodoka yabuze aho inyura. Ubu rero ikibazo dufite ni uko bari kutubwira ngo nitubyikorere tuwugeze Murwabuye kandi nta mikoro dufite."
Undi ati:" ahantu duhinga umuceri, iyo imvura yaguye haranyerera noneho imodoka ije gutwara umuceri ikabura uko iwujyana. Ntiyanaza kuko haba hashyaya, urabona ko huzuye amazi. Iriya se urabona itaguye mu ngarani!? Dore yahezemo kandi yari yambutse igiye u Kabuga! Hari ibyo yari igiye gutwara."

Mu gishanga cya Rwasave kiri hagati y'imirenge ya Save mu karere ka Gisagara, n'uwa Mbazi na Huye yo mu Karere ka Huye. Imihanda inyura muri iki gishanga yarangiritse, ku buryo mu gihe cy'imvura iba yuzuye amazi, ibiti biri ku biraro bimwe bikavaho.
Ubwo umunyamakuru yahageraga, yahasanze imodoka yari yahaheze.
Abakoresha iyi mihanda bifuza ko yatunganywa kuko imbaraga z'abahinzi zisa n'ibabanye nkeya.
Umwe ati:" imbogamizi za mbere duhura nabo ni nk'aha runyura tugiye gushaka ibyo tugiye gushaka nuko ugasanga amateme yarapfuye, nk'uku nari naguyemo nyine! Utu ni utuntu duto tuba tuhabaye ariko hari n'ubwo (imodoka) ishobora kuhamara n'iminsi ibiri yarahezemo."

Undi ati:" iyo imvura yaguye, irapfa rwose kuko hari ubwo ibiti binyerera nuko ibinyabiziga bikagwamo. Natwe urabona ko twari twaheze inyuma turindiriye ko iriya modoka itambuka. Turasaba ubufasha, aya mateme bakayakora neza."
Abandi bifuza ko hakorwa umuhanda "kugira ngo imodoka izajye igenda bitagoranye. Badutunganyirize n'ikiraro nuko imodoka izajye inyuraho! Kuko n'abantu tugwamo, rero imodoka yo ntiyahabasha."

Icyakora Ange Sebutege; Umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga aba bahinzi bakwiye gukomeza kwishakamo ibisubizo, byaba na ngombwa bakagisha inama z'uko bakora iyo mihanda kuko ingengo y'imari itakora byose.
Ati:"imihanda yose tugerageza kuyitunganya muri ubwo buryo. Icyo twasaba abaturage n'ubundi ni ugukomeza gukora umuganda, kubungabunga ibikorwaremezo kuko ingengo y'imari iboneka isubiza ibibazo byose cyangwa ngo ibikemure. "
"Ariko nanone ntikuraho uburyo bwo kwishakamo igisubizo. Abaturage nibagire koperative y'Akagali. Aha dufite ingero nyinshi z'abaturage bitunganyiriza umuhanda. "
"Twabasaba ahubwo kureba uwo muganda urakorwa neza? Baba bakeneye inama z'abatekinisiye bakaba babafasha mu kubagura inama z'uko bawukora neza. Kuko hari n'ubwo umuganda udatanga umusaruro kuko wenda batabonye ubagira inama z'uko bawukora neza."

Gusa abahinga mu bishanga bavuga ko bafashijwe iyi mihanda igatunganywa nkuko byifuzwa, bakoroherwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko kuko ibinyabiziga byajya bisanga umusaruro mu gishanga bitabasabye ikindi kiguzi.
Ibikandi bishobora kugira ingaruka ku kiguzi cyawo ku isoko kuko ibiwugendaho byaba bigabanutse.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


