Huye: Igitabo kivuga amateka y'agahinda n'ibikomere by'umutima w'umubyeyi w'umugore mu gihe cya jenoside cyahaye umukoro urubyiruko.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ruravuga ko rugiye kurushaho guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ninyuma y’aho bamurikiwe igitabo “le Chagrin de ma Mere” gikubiyemo amateka y’agahinda n’ibikomere by’umutima umubyeyi w’umugore yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

kwamamaza

Igitabo “Le Chagrin de ma Mere” cyamurikiwe abiga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, kigaragaramo amateka y’umwana wari ufite imyaka ine, papa we aza gutabaruka, ndetse

mama we aza gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 nuko bimutera ibikomere n’ihungabana.

Antoine HAGENIMANA wanditse iki gitabo avuga ko yacyanditse ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Unity Club bukagaragaza ko abavutse mbere ya Jenoside basaga 90% ndetse n’abasaga 14 % ba nyuma yayo bafite ihugabana n’ibikomere by’umutima.

Avuga ko hari umusanzu kizatanga mu kubaka umuryango Nyarwanda ugizwe n’umubare munini w’urubyiruko rwakimurikiwe.

Ati: “abo twaganiraga ni urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside, kandi abavutse nyuma biragaragara ko ihungabana cyangwa se ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bibageraho ku kigero cyo hejuru. Rero iyo utanze umusanzu gutya, ayo makuru baba bayamenye. Rimwe na rimwe yahura n’icyo kibazo cyangwa yabibona no mu muryango aturukamo akaba ashobora kuvuga ngo ‘ahari ibibazo mfite birakomoka ku mateka yanjye kandi bishobora kubyarira ihungabana rikomeye, bityo akaba agomba kwiyitaho nkuko n’abahanga, n’abashakashatsi babisobanura.”

Nyuma yo kumva ubutumwa bukubiye muri muri iki gitabo, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bagaragaje ko kibabereye umukoro wo kurushaho guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umwe yagize ati: “Eeeh! Igitabo kiduhaye umukoro ukomeye cyane. umukoro wa mbere ni ukutemera ko jenoside yakongera kuba mu gihugu cyacu. Umukoro wa kabiri ni ukuvuga amateka y’igihugu cyacu. Niba umuntu yanditse akavuga agahinda ka mama we, bigaragaza ubukana jenoside yari ifite. Icyo nkatwe nk’urubyiruko dukora uburyo bwose turinda kugira ngo ntihazagire undi mubyeyi wagira agahinda umwana we akandika igitabo nk’iki.”

Undi ati: “iki gitabo ni umukoro ukomeye cyane. hari ubwo wumva indirimo za jenoside haba kuri radio cyangwa amashusho ukumva neza agahinda karagusaze, ukumva iyo ntimba yatewe muri jenoside ntikagaruke mu Rwanda ni ukuli.”

“isomo rya mbere ryo ni ukumva ko ikintu cyitwa amacakubiri mu gihugu kigomba gucika burundu, tukisanzuranaho nk’abanyarwanda.”

Estella Priella NDUWAYEZU; ukora mu nzu ndangamurage y’abafaransa mu Rwanda, ushinzwe ibijyanye n’isomero, avuga ko nka bamwe mu bari kumenyakanisha iki gitabo, bari no kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bacyitezeho umusanzu mu gukiza abahuye n’ihungabana.

Yagize ati: “icyo twiteze nk’umusaruro ni uko urubyiruko rwa hano I Butare rwatwemereye yuko rushobora kwegera ababishinzwe nk’abapschologue ku bijyanye n’ihungabana no kutavuga ibyo wumva, twizeye ko iryo somo baryize kandi bagiye kuvuga basobanukirwe n’ibibazo byinshi bari bafite.”

Kugeza ubu, Igitabo “Le Chagrin de ma Mere” kiri mu rurimi rw’igifaransa, mu gihe cya vuba ngo kizashyirwa no mu rw’ikinyarwanda.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Jun 30, 2023 - 07:03