
Huye: Ibura ry'imbuto y'imigozi y'ibijumba riri kubateza inzara
Nov 22, 2024 - 11:41
Mu karere ka Huye, abaturage baravuga ko babangamiwe no kuba imbuto y'ibijumba yarabuze bikaba biri kubateza inzara kandi n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi gifite icyicaro mu karere kabo kikaba kitari kubafasha kuyitubura ngo ibagereho biboroheye.
kwamamaza
Ibi bijumba ngo byagiraga uruhare mu kurwanya inzara mu rugo, abatuye mu karere ka Huye baravuga ko babangamiwe n'uko imbuto y'imigozi yabyo yakendeye bakabura aho bayikura bikanarushaho guhenda ku isoko.
Bavuga ko kuba bahura n'iki kibazo nyamara mu karere kabo hari icyicaro cy'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RAB) kitabafasha gukora ubushakashatsi ku cyateye ibura ry'imigozi no kuba haboneka indi mbuto yayo, birushaho kubatera inkeke bibaza ahazava umuti urambye.
Aba baturage ngo bagerageza no kwishakamo ibisubizo mu gushaka iyi mbuto y'imigozi y'ibijumba, ariko bagakomwa mu nkokora n'ubuyobozi bagasaba ko inzego bireba zayibegereza mu mirenge no mu tugari nkuko bajya bahabwa ibiti birimo iby'imbuto batera mu mirima yabo, kuko ngo hatagize igikorwa inzara yaba akarande mu ngo zabo.
Amakuru ava mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) avuga ko iki kigo kidatubura imbuto y'imigozi yewe ngo nta bushobozi gifite bwo kugeza ku baturage iyi migozi bavuga ko babuze.
Umuyobozi w'akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ahagaragaye iki kibazo bari kugenda bahabwa iyi mbuto y'imigozi y'ibijumba ariko abaturage nabo bakwiye kwirinda kuyigaburira amatungo kuko ari kimwe mu bitera ibura ryayo.
Ati "nta kibazo gihari kandi ni gahunda zikorwa, n'ubu ejo hashize abaturage bahawe imigozi y'ibijumba by'umwihariko aharimo gukorwa amaterasi y'indinganire abaturage barimo guhabwa imigozi y'ibijumba, ahantu tuzi ko imvura yatinze kugwa mu rwego rwo kubafasha kugirango bahinge ibihingwa bishobora kwihanganira imvura nkeya, ahenshi dukunze kubona abaturage nuko igihe cy'isarura n'imigozi bayigaburira amatungo, icyo tubwira abaturage imbuto y'imigozi y'ibijumba kimwe n'izindi mbuto ni ukuyiteganyiriza igihe cy'ihinga cyangwa se mu gihe cyo gusarura no guhinga ubwatsi bw'amatungo".
Abaturage basaba ko igihingwa cy'ibijumba nacyo cyahabwa umwanya ntigiteshwe agaciro ahubwo kigatezwa imbere kuko ngo cyabafashaga mu mibereho yabo ya buri munsi.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


