Huye: Hafunguwe Laboratwari ifite ubushobozi bwo gupima ubutaka, amazi n’amasano.

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo bwahafunguye Laboratwari ifite ubushobozi bwo gupima ubutaka, amazi n’amasano ari hagati y’abantu [DNA]. Nimugihe abaturage bavuga ko bayitezeho kugabanya ibibazo bahura nabyo mu gupimisha ubutaka, ndetse no kugabanya amakimbirane ashingiye ku mutungo.

kwamamaza

Iyi Laboratwari yafunguwe mu ishuri rikuru ry’abapolotesitanti PIASS. Ni Labolatwari ifite ubushobozi bwo kureba ubuziranenge bw’amazi, gupima ibijyanye n’ubutabire, ishobora kumenya niba ubutaka ubu n’ubu bwakweraho igihingwa runaka, kureba ubuziranenge bw’ubutaka, gukora inyigo yabwo ndetse n’ibindi….

Abaturage bavuga ko bayitezeho igisubizo mugihe abatekiniye muri ibi by’ubutaka babakiri bake.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “Abatekinisiye baracyari bakeya! Ingaruka bitugiraho ni uko bigorana kugira ngo ubashe kubabona, n’iyo ari bake ibiciro biba biri hejuru, bihanitse.”

“twiteze impinduka nziza, izigwamo mbere na mbere n’abana b’abanyarwanda. Ubumenyi bazakuramo ni uko bazaza badupimire ubutaka….”

Mugenzi we yunze murye, ati: “ biragoye kugira ngo ubone ugupimira ubutaka! Ushobora kubishaka none, ukazamubona haciyemo iminsi. [Laboratwari] izaba ibaye igisubizo ku buryo bwo gukemura n’amakumbirane hagati y’abantu n’abandi. Kumwe abantu barengeranaga, bizoroha noneho.”

Prof. Dr. Penina UWIMBABAZI; umuyobozi mukuru wa PIASS, avuga ko uretse kuba izagirira akamaro abaturage, izanafasha n’ibigo bya Leta hamwe n’iby’abikorera.

Ati: “ni Labo kuko  dushaka gutangiza program ya …abanyeshuli bacu bashobora kuzajya bakoresha bimenyereza. Ariko kubera ibikoresho birimo, turifuza ko n’ibigo bya WASAC bipima amazi bashobora kujya bayifashisha n’ ibigo bipima ubuziranenge bw’ibyo kurya bashobora.”

“ Ibigo bipima za DNA, ibyo byuma nabyo turabifite, bashobora kujya babyofashisha. Ubwo rero turumva ko ari Labo mu by’ukuri igiye kugira akamaro abantu bose baba bakeneye.”

“ abakeneye kubaka, gupima ubutaka…ndumva bajya bifashisha Labo zacu. Kandi turumva bitunejeje kuko hari icyo tugiye kumarira communaute.”

Kayitesi Alice; Guverineri w’intara y’Amajyepfo, yavuze ko kuba amashuri agira uruhare mu iterambere ry’abatuye aho akorera ari ingenzi, kuko bishimangira ubufatanye bwayo na Leta.

Ati: “Nabonye ari ibikoresho byiza kandi bishobora gufasha mu gutanga ubumenyi bukenewe cyane hano ku isoko. Abaturage bacu bajya bakenera serivise nyinshi zishingiye ku butaka ariko ugasanga ntabwo bazibona ku buryo bwihuse.”

“ Twizeye rero ko iyi laboratwari izafasha gutanga ubumenyi ku bana bacu ariko muri bwa bufatanye dusanzwe tugirana n’amashuli bwo kudufasha mu bibazo bimwe na bimwe, gukemura ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’ubutaka, twumva nabo tuzagirana ubufatanye tugafatanya nk’uko dusanzwe tubigirana.”

“ hari igihe tuvuga ngo ishuli rifashe communaute iri aho hafi mu bijyanye n’ubumenyi bwibanze, ariko mu bijyanye n’ubutaka murabizi tugira inyubako nyinshi…bisaba gupima ubutaka, gupima ibikoresho bigiye gukoreshwa, amazu, imihanda n’ibindi…ibyo byose rero kugira ngo… dushobora kwifashisha ibi bikoresho ndetse n’iri shuli rya PIASS, tukagirana ubwo bufatanye busesuye.”

Ibikoresho bw’iyi Laboratwari yafunguwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe, ikaba yitezweho gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda ndetse no mu Karere k’ibiyaga bigari.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Aug 10, 2023 - 12:47