
Huye: Barasaba kubakirwa Station ya Mukoni nyuma yuko isenywe n'ikorwa ry'umuhanda
Oct 14, 2024 - 13:18
Abakoresha umuhanda Huye-Akanyaru baravuga ko babangamiwe no kuba station ya escence yari ku Mukoni yasenywe, none ubu bakaba babura aho bayikura. Barasaba ko yakongera ikahashyirwa. Nimugihe ubuyobozi bw'Akarere buvuga ba nyiri ubutaka hari ibyangombwa basabwe gushaka kugira ngo bongere bayihubake.
kwamamaza
Abatwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Huye-Akanyaru, n'umuhanda Huye-Tumba-Sahera-Kansi na Nyaruteja nibo bifashishaga sitasiyo ya essence yo ku mukoni. Bayikoreshaga ubwo essence yabaga ibashiriyeho ndetse bikanabarinda umurongo muremure uba uri ku yandi masitasiyo ari mu mujyi wa Huye.
Umumutari umwe wakundaga gukoresha iyi sitasiyo ya essce yabwiye Isango Star ko “reka iyo ngiyo ntabwo ikihaba, dusigaye tujya mu mujyi.”
Undi ati: “ bayikuyeho bagiye gukora rond point mu rwego rwo kwagura umuhanda kubera hakundaga kubera impanuka. Ubwo rero bayikuraho kugira ngo umuhanda wiyagure, ube mu gari bigabanye impanuka.”

Yongeraho ko kuva yasenywa mu ikorwa rya Rond point ya Mukoni, bavuga ko biri kubagora nuko bagasaba ko yahasubizwa.
Yagize ati: “kuva yasenywa twagize ikibazo cyane kuko ushobora guturukana umuntu nk’I Nyanza uri kuza mu mujyi, hanyuma wagera nka hariya ku Mukoni essence ikaba igushyiriyeho. Urumva biragusaba kuyisukuma ukayigezayo cyangwa se ugatuma essence mu mujyi, cyangwa ukagura kuri ba bantu bayigurisha ku ruhande noneho ugasanga uyiguze iguhenze. Iriya sitasiyo yari ifite akamaro cyane.”
Undi ati: “nibihangane bayigarure kuko yadufashaga.”
Ange SEBUTEGE; Umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga ko hari amahirwe y'uko iyi sitasiyo yahasubira, kuko hari ibyangombwa byasabwe ba nyirayo bakiri gushaka.
Yagize ati: “ ibijyanye na sitasiyo na essence ku Mukoni, navuga ngo ni amahirwe ariko hari inzira bigomba gucamo bahabwa ibyangombwa. Abafite buriya butaka hari ibyo bagomba kuzuza. Mu biganiro duheruka kugirana ni uko bari gushakisha ibyangombwa bibemerera kuba hasubiraho iriya sitasiyo. Ubwo bagomba kuzuza ibisabwa, ubwo akaba aribwo sitasiyo yazatangira gukorwa.”

Ku mukoni, aho iyo sitasion ya Escence yari yubatse, hari inzu bita ibihuku bitabamo abantu. Abakoresha uyu muhanda mu masaha y’ijoro bavuga ko rimwe na rimwe amabandi yihisha muri iyo nzu nuko akambura abantu akirukira mu ishyamba rya Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye rizwi nka Aluboletum.
@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


