Huye: Barasaba ko umuhanda Mukoni - Nyakibanda - Nyagisozi ushyirwamo kaburimbo yoroheje

Abakoresha umuhanda Mukoni-Nyakibanda Nyagisozi barasaba ko igice cyawo kitashyizwemo kaburimbo yoreheje nacyo cyayishyirwamo kugirango bikomeze koroshya imigenderanire. Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye buvuga inyigo yo gukora icyo gice yakozwe, ubu hari gushakwa ingengo y'imari isaga miliyari 13 kugira ngo imirimo isubukurwe.

kwamamaza

Uyu muhanda utangirira ku Mukoni, ukanyura i Mpare-ugakomeza i Nyakibanda ndetse ukinjira mu Karere ka Nyaruguru ariko unyuze mu Murenge wa Nyagisozi, ugahinguka kuri Kaburimbo iva ku karere ka Nyaruguru igahura n'iva i Huye ijya ku mupaka w'Akanyaru. Uyu muhanda wari igitaka wose, ariko Akarere ka Nyaruguru kaza gushyira kaburimbo yoroheje ku ruhande rwako gusa.

Abatuye mu Karere ka Huye bari biteze ko ikomeza ikagera ku Mukoni muri Huye, bakomeje kuguma mu bwigunge.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star, ko “ ku ngaruka tugira kur’uyu muahanda, nk’ubu mfite randez-vous ya buri kwezi ku bitaro bya CHUB. Ariko bitewe na transport zaho, birahenze cyane kuko moto yaho ni 2 500Fr, 3000Fr. Noneho iyo uhavuye bwije watinze kwa Muganga, ni nka 3000Fr na 3 500fr.”

Undi ati: “ ikitubangamiye ni uko twari tuzi ko uyu muhanda wa Nyaruguru bazawukora nuko ugakomereza I Huye. Ariko aka kanya, ikibazo gikomeje kubaho, nk’abantu tuba dufite imyaka twakagombye gushora I Huye cyangwa se dushaka kurangura indi myaka, usanga kuba twayigeza I Huye byadutwara igiciro kiri hejuru. N’ubundi ugasanga ya myaka waranguye, ugashyiraho cya giciro cya transport, ugasanga urimo uragwa mu gihombo.”

“ rero turasaba ko uyu muhanda bawukora, bakawukomeza kugeza I Huye.”

Kudakorwa k’uyu muhanda ntabwo bibangamiye abo mu gice cy'i Huye gusa, kuko ibinyabiziga bitinya kunyura mu gice cyakozwe kuku bizi ko hari aho biragera hadakoze neza nuko ba nyirabyo bagahitamo kuzenguruka.

Icyakora Ange SEBUTEGE; Umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga ko inyigo yo gukora icyo gice cyasigaye ku ruhande rw'Akarere abereye umuyobozi, nayo yakozwe. Agaragaza ko hakenewe amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 13.

Ati: “ hakozwe inyigo kuva aho uriya warangiriye kugera hano ku Mukoni. Ingengo y’imari iragaragara ko izakenera miliyari zirenga 13 [Rfws]. Ibirimo gukora ni ugushaka iyo ngengo y’imari, mu bufatanye n’izindi nzego; ari RTDA, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Minisisteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo hazaboneke ingengo y’imari itunganya kiriya gice.”

Yongeraho ko “Ariko kugira ngo gitunganwe, ibyagombaga gukorwa ku rwego rw’Akarere ni iyo nyigo kugira ngo imenyekane noneho n’ibisabwa bizakenera ingengo y’imari ingana gute. Ikiba gisigaye ni uko hazaboneka ingengo y’imari yo kuhatunganya.”

Kuva mu Mujyi wa Huye ugera i Gishamvu, byumwihariko i Nyakibanda aho iyi kaburimbo yoroheje  yagarukiye ni ku kiraro Akarere ka Huye kagabaniraho n'aka Nyaruguru, hari km 23. Wakomeza Nyagisozi, hakiyongeraho ibindi birometero 11.

Abaturage basaba ko mu gihe uyu muhanda uzaba umaze gukorwa ku burebure bwawo bwose, wazanashyirwamo imodoka zitwara abagenzi kugira ngo bizakomeze koroshya imigenderanire.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 May 9, 2024 - 13:44