Huye: Barasaba ko ahabonetse imibiri y'abatutsi isaga 2000 hashyirwa ikimenyetso cy'amateka

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barasaba ko ahabonetse imibiri y'abatutsi irenga 2000 hashyirwa ikimenyetso cy'amateka mu rwego rwo kubungabunga amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Ngoma. Ibi babigarutseho ubwo muri uyu Murenge bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri y'abatutsi 2073.

kwamamaza

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi muri uyu Murenge wa Ngoma byaranzwe n'indirimbo, ubuhamya n'ibiganiro byose bigaruka ku mateka n'uburyo jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu cyari Peregitura ya Butare na Komini Ngoma.

Mu mezi ashize, mu Murenge, mu Kagari ka Ngoma, ubwo bari bari kubaka umusingi w'inzu, habonetse imibiri y'abatutsi 2060. Nimugihe indi 13 yabonetse hirya no hino mu Karere bitari ku bushake, yose hamwe yashyinguwe mu cyubahiro.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko n'ubwo hari hashize igihe aho habonetse iyi mibiri barinangiye gutanga amakuru. Kuba yashyinguwe mu cyubahiro bavuga ko ari igikorwa kiruhura umutima, bagasaba ko hashyirwa n'ikimenyetso.

Umwe yagize ati: "iyo tubonye hari abantu bacu bari kuriya badashyinguye, iyo tugize Imana tukamenya amakuru yaho bari tukabashyingura, umuntu yumva aruhutse."

" hari iyo bariyeli yabuzaga abantu guhungira ku Kiliziya, mu Matyazo, ugize ngo arahaca  bakamujyana hariya munsi y'umuhanda. urumva ko rero icyo kimenyetso kihagiye, uwajya ahanyura wese yajya yibuka ko aho hantu hakorewe jenoside kandi haguye abatutsi benshi."

Undi ati: "Kuba tubabonye tukabasubiza icyubahiro bakwiye nk'abantu ni ikintu kidukoze ku mutima. Ntabwo turuhutse nk'uko twari kubabona ari bazima, ariko turaruhutse kuko tubabonye, imibiri yabo tukayiha agaciro ikwiriye."

Umunyambanga wa Leta muri Misiteri y'Ubuzima, BUTERA Yvan, wari umushyitsi mukuru, yihanganishije abarokotse jenoside yakorwe abatutsi. Yavuze ko ibyagaragaye byo guhisha amakuru y'ahari imibiri bigayitse, asaba abafite amakuru kuyatanga.

Ati: " Mukomere, mukomeze kwiyubaka mu budaheranwa kuko aribyo bizagamburuza uwo ari we wese wifuzaga ko mwazima. Ndagaya cyane, by'umwihariko ibyagaragaye ku bantu banze gutanga amakuru , bagakora n'ibikorwa byo gushinyagura birimo kubaka inzu ndetse no guhinga hejuru y'imibiri. Abakoze ibi barimo gukurikiranwa n'ubutabera."

"Ndasaba abantu baba bafite amakuru y'aho imibiri y'abatutsi bazize jenoside yaba iri, ko batanga amakuru kugira ngo nabo bashyingurwe neza mu cyubahiro. Kwibuka bikomeze biduhe imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi , biduhe imbaraga yo kurwanya ingengabitekerezo yayo ndetse n'izindi ngaruka zayo nk'abanyarwanda."

" ibyo biradusaba rero gukomeza gufatana urunana mu rugamba rw'iterambere no kubaka ubumwe bwacu tuzaraga abadukomokaho." 

Imibiri 2060 yabontse mu rugo rw'umuturage yarubakiweho no mu isambu ye yarayihinze hejuru. Indi 13 yavanywe hirya no hino mu karere ka Huye ahakorwa ibikorwaremezo yose yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Ngoma rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi isaga 52,000.

Abayobozi mu nzego za leta, iz'umutekano, amadini n'amatorero, ndetse n'abandi bunamiye banashyira indabo kuri uru rwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri iruruhukiyemo.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star- Huye.

 May 1, 2024 - 11:50