Huye: Barasaba irondo ry’umwuga mu bice bigaragaramo umutekano muke.

Bamwe mu baturage baravuga ko hari abatuye mu bice bigaragaramo umutekano muke basaba ko hashyirwa irondo ry’umwuga. Aba bavuga ko aho utahamburiwe ahakubitirwa akagirwa igisenzegeri. Nimugihe ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwari buzi ko byacitse, ariko bugiye kureba ikihakorerwa.

kwamamaza

Tumwe mu duce abaturage bagaragaza nk’utubateye impungenge kubera umutekano muke waho mu gihe cy’umugoroba, harimo ahitwa mu Rwabuye, kuri kaminuza y’u Rwanda-ishami rya Huye, mu Gahenerezo wambuka I Kabuga, ndetse n’ahandi….

 Umwe muri bo waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “ikibazo ni hariya mu Gitovu, uva mu Gahenerezo, aho barahategera kuburyo iyo uhageze ku isaha ya saa mbili usanga hari agatsiko cy’amabandi bahategeye. Kenshi bahatemagurira abantu, abandi bakabambura ibyo bahashye ndetse hari n’abo bahicira! No ku manywa hari ubwo uhura n’umuntu agahita agupepura ibyo ufite akabitwara!”

 Ku nkomoko y’ahava abakora utwo dutsiko tw’ubwambuzi, mugenzi we yunze murye ati: “ harimo n’abo hakurya I Nyanza, za Save…mbese ni ibirara bituruka impande zose. Hari n’ababa bagangitse hariya mu Rwabuye.”

 Yongeraho ati: “ duhora duhangayitse kuko nta kuntu umuntu w’umugabo yava mu mujyi nka saa mbili ngo atahe mu rugo! Kandi no kubona umumotari ukuzana ni ikibazo kuko nabo bataha bari kugenda ku murongo banze nk’abacika.”

Undi aaaati: “ gutaha n’ijoro rero ikibazo kiracyari ku bamotari kuko iyo umuteze saa mbili akubwira ko ari 1500Frw kandi ku manywa aba ari 500Fr cyangwa 600Frw, ntajya arenga aho!”

“ ku gitsinagore biba biteye ubwoba kuko iyo ahanyuze hari ubwo bamupepura nk’isakoshi, hari n’uwo baherutse kuhafatira bamujombagura ibyuma ndetse hari n’uwo bahiciye mu minsi yashize! Turasaba ko hakorwa ubuvugizi tukabona umutekano.”

 Uwimabera Clemence; umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi ufite uduce turi mu dutungwa urutoki n’ abaturage, yagaragaje ko yari azi ko byacitse kuko n’uwishwe abaturage bavuga hashize igihe apfuye.

Icyakora avuga ko bagiye kurebera hamwe icyakorerwa uduce bagaragaje.

Uwimabera, ati: “Ntabwo navuga ko hari ibyacike kubera ko n’uwo mu maman [Blandine] ndumva hashize umwaka apfuye! Byari byarashize kera muri 2019/2020 kuko nibwo bajyaga bahategera abantu, ariko ubu nta kibazo na kimwe cyo kuhategera umuntu narinzi.”

Yongeraho ko “ubu ni ukugenzura amarondo, niba bifuza n’irondo ry’amanywa tugira inteko z’abaturage buri ku wa gatatu no ku wa gatanu kandi zifatirwamo ibyemezo. Ubwo ndavugana na exective w’Akagali n’inzego z’umutekano nuko turebe uko tuzajyayo, nuko nibemera kwishyura irondo ry’amanywa nta kibazo. Nibemera kuryicungira nkuko ari gahunda yo kwicungira umutekano nabwo nta kibazo.”

Abaturage bavuga ko igihe cyose babona umutekano uhagije mu bice banyuramo bataha, byabafasha kongera umubare w’amasaha basanzwe bakora iyo bagiye mu mujyi wa Huye kuko ntacyo baba bongera kwikanga cyabahungabanyiriza umutekano.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Oct 24, 2022 - 11:09