Huye: Bahangayikishijwe n’ubwiyongere kw’abasabiriza

Abaturage baravuga ko bahangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abasabiriza bajya mu ngo nuko ubimye bagatongana cyangwa bakamwiba. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye kujya buhana abaha ibintu absabiriza kuko ari bo batuma barushaho kwiyongera.

kwamamaza

Abagenda Umujyi wa Huye, umunsi ku wundi, bavuga ko hasigaye hagaragara umubare munini w'abasabiriza. Bavuga ko abo bagaragara cyane mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Huye, ku mihanda, ku maduka, kuri za Alimentation, ku mabanki, ku isoko.

Abasabiriza kandi banagaragara ahandi hantu hahurira abantu benshi nko kuri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ndetse no kuri IPRC Huye.

Iyo bagiye gusaba kandi bajya no mu ngo z'abaturage. Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga muri bimwe muri ibyo bice, umuturage umwe yagize ati: “buriya nuyo umuhaye ntabura kongera kugenda ari gusaba, ariko njyewe mbona ari ingeso!”

Undi ati: “harimo abantu bakuru rwose, ntabwo ari abana. Harimo abafite imbaraga zo gukora, harimo abadashaka gukora ahubwo bakaba baramenyereye kugenda mu mihanda basabiriza no kwiba.”

“abakiri bato basaba ubwona rwose batakwemera kwicara kuko barabimenyereye!”

Abaturage bavuga ko iyo bagusabye ntugire icyo ubaha, bagatongana cyangwa wahumbya gato bakamwiba.

Umwe ati: “bariba nyine! Nonese aje kugusaba akabona nta muntu uhari kandi hari umwenda ntawanura!”

Undi ati: “Noneho bakaza iwawe ntugire icyo ubaha barakwambura ahubwo bakanakwica. Nonese ubu ntihari umukecuru bajombaguye ibyuma bari kumwambura, aho hepfo mu kabande?!”

“ Wajya mu rugo rw’umuntu bagasanga wenda barangaye bagwa ku kantu bagahita bakajyana, bakakiba!” “hari n’usaba abantu nuko baba badafite ikintu cyo kumuha, bagatukana! Wenda twasaba Leta gukaza ingamba z’umutekano maze bakababuza, ntibinjire no mu mujyi.”

Mu kuha umurongo iki kibazo, Ange SEBUTEGE; umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga ko bateganya gutangira guhana abaha ubufasha abasabiriza.

Avuga ko asabye kabiri ntibamuhe atagaruka mu muhanda.

Ati: “tuributsa ko n’abantu bagira icyo bafashisha abo bantu baza mu muhanda ko aribo bakurura ikibazo kikaba kinini kuruta uko cyari kimeze. Nabo bagiye kujya bahanwa. Turagira ngo dufatanye uru rugamba kuko bariya bantu baje mu muhanda ntibagire icyo batahana, ntabwo yahagaruka. ”

“Ahubwo twabafashiriza mu miryango, hanyuma umuntu wagira icyo afasha, niyegere ubuyobozi kuko iyi miryango turayizi ko iyo abana bafashwe tubasubiza mu miryango yabo. Leta yashizeho n’abafatanya bikorwa muri gahunda yo gufasha baturage kwivana mu bukene.”

“Aba bandi baza hano ni ingeso mbi, ubuzererezi, ntabwo ari ikibazo umuturage we yajya gukemura. Ahubwo yumva ko bariya bazamo ni ingeso mbi, bafite ibibazo mu miryango ariko barafashirizwa mu miryang yabo.”

Abasabiriza mu mujyi wa Huye harimo n'abamaze kubigira umwuga, aho aza akakubwira ko arwaje umuntu ku bitaro arembye yifuza ubufasha! Undi akakubwira ko amafaranga y'urugendo yamushiranye, ukamugirira impuhwe ukamuka itike, gusa ukamenya ko ari byo bimutunze igihe muhuye undi munsi yongeye kugusaba kandi akakubwira nk'uko yakubwiye ku nshuro ya mbere umuha ubufasha.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 May 10, 2024 - 14:55