Huye: Babangamiwe na Service mbi bahabwa na SACCO y’umurenge wa Huye.

Bamwe mu banyamuryango ba SACCO y’umurenge wa Huye baravuga ko babangamiwe na serivisi ibaha zirimo n’izo kutakira kimwe abayigana. Aba bavuga ko hari nk’aho umuntu ashobora gusanga abandi ku murongo akabacaho kuko yambaye neza bagasaba ko byakosorwa. Nimugihe ubuyobozi bw’iyi SACCO bushimangira ko abakiliya bose ari bamwe, icyakora ko iki kibazo gishobora kugaragara igihe cy’ihemba ku bakora muri VUP.

kwamamaza

SACCO y’Umurenge wa Huye ‘Tujyane Huye SACCO’ iherereye mu birometero nk’icumi uvuye mu Mujyi wa Huye. N’ubwo yegereye umujyi, abakiliya bayo biganjemo abo muri uyu Murenge ugizwe n’igice kinini cy’icyaro.

Abakiliya bay obo mur’uyu murenge bavuga ko iyo bagiye kubikuza amafaranga bizigamye, hari ubwo hakora ‘ndakuzi cyangwa ikimenyane’, bigatuma uwahageze kare, uje ako kanya amurengaho.

Ni imikorere bavuga ko itabashimisha, bagasaba ko byakosorwa.

Umwe mu bakiliya b’iyi SACCO waganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star avuga ko hari nuwo batambutsa bagendeye ku myambarire ye gusa!

Ati: “Hari igihe uza kubikuza hano kuri SACCO noneho waba uri rubanda rugufi ukaba wicaye watanze agatabo utegereje noneho ukabona haje undi muntu w’umusirimu [usirimutse kukurenzaho] rimwe na rimwe ntiyirirwe atanga agatabo noneho agahita akomereza aho batangira amafishi. Noneho mu minota itarenze itatu ukabona bari kumubikurira, wowe ugasigara hahandi yagusanze.”

Uyu muturage yongeraho ko “tubona atari serivise nziza kuko icyo gihe usanga wowe wabyukiye kuri SACCO noneho muri cya gihe utegereje ko ubona amafaranga yawe, wa muntu akaza akagucaho bitewe n’uko harimo ikimenyanye cy’umuntu urimo baziranye.”

“ turasaba ko niba uwo muntu aje, nawe yatanga agatabo akarindira nk’abandi. Ntibagendere ko hari ugaragara neza kurusha abandi, rwa rubanda rugufi rwagageze kare.”

Agaruka kur’izi mbogamizi abakiliya b’iyi SACCO bahura nazo, Mukundwa Gaudence, Umucungamutungo wayo, yagaragaje ko bitabaho kuko abakiliya bose ari bamwe. Icyakora anavuga ko bishobora kubaho  mu gihe cy’ihemba ku bakora muri VUP.

 Mukundwa  yagize ati: “Iki kintu ntabwo kijya kibaho cyo kwakira umuntu waje yambaye neza cyangwa yambaye nabi kuko abakiliya bose barareshya. Iki kibazo gikunze kubaho iyo twahembye. Bafata udutabo tw’abahembwe n’utw’abakiliya basanzwe, noneho utw’abasanzwe baduha umu-cashier umwe n’utw’abahembwa bakaduha undi.”

 Yongeraho ko “Kuvuga ngo baba babacishijeho ni uko babona umukiliya usanzwe aje kubikuza amafaranga ye cyangwa kuyabitsa bakavuga ko aba yabatanze,Ariko nta kimenyane kibaho.”

Bakwiye kwihangana kuko iyo umukiliya usanzwe n’uhembwa tuba twabagabanyije ababakira ariko iyo abasanzwe barangiye undi mu-cashier aramufasha.”

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko bamwe mu banyamuryango b’iyi SACCO y’umurenge wa Huye bagaragarije ko batishimiye serivisi zayo mugihe baje kubikuza, ubuyobozi bwayo bwiyemeje kugabanya umubare wabayihemberwamo, cyane nko muri VUP, bagakoresha  uburyo bw’ikoranabuhanga aho amafaranga azajya anyuzwa kuri telefoni.

Nimugihe utayifite hari isosiyete y’itumanaho izakorana n’iyi SACCO, igaha telefoni abaturage maze bakagenda bazishyura buhoro buhoro.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/rVKB1qU19M8" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Oct 18, 2022 - 12:43