Huye: Amarerero yabafashije guca ubuzererezi bw’abana

Abatuye aka karere baravuga ko amarerero yabafashije guca ubuzerezi bw'abana mu gihe ababyeyi babaga bagiye mu yindi mirimo. Ubuyobozi bw'Akarere bubasaba gusigasira ibyo ayo marero amaze kubagezaho mu burezi bw'abana, cyane ko yanagabanyije imibare y'abana bashoboraga guhohoterwa.

kwamamaza

Mukeshimana Ange ni umubyeyi wo mu Murenge wa Karama ufite umwana mu irerero, aho amusiga akajya mu yindi murimo. We na bagenzi be, bavuga ko ryabafashije gukora ibyabo abana babasize ahizewe kandi hafite umutekano.

Aba bana bahabwa ubumenyi, bagakina, bakanywa igikoma, ndetse umubyeyi akaza gufata umwana we yamaze no kuruhuka.

Ubwo yaganiraga n’Isango star, Mukeshimana yagize ati: “ ryaje ridufasha mu mirimo kuko urabona turi abahinzi, iyo ugiye guhinga biragufasha. Umwana uramwoza, ukamutunganya noneho ukaba uzi neza ko umwohereza ku irerero, ukagenda uzi ko umutekano we umeze neza. Muby’ukuri nta kibazo kiba gihari cyo kukuvuna kuko amarerero yaje adufasha.”

Undi mubyeyi yagize ati: “byadufashije ko abana bacu bataba inzererezi. Irerero tutararibona, abana babaga biriwe birukanka mu muhanda basa nabi. Muri make ntibagire aho babarizwa! None iri rerero ryadufashije ko  abana bacu baba bari hamwe nuko bakiga. Ubu bazi kubara, kuvuga amzina yabo, ay’ababyeyi babo, mbese barasobanutse.”

Yongeraho ko “ hano barabagaburira ndetse bakabaha n’igikoma.”

KANKESHA Annonciata; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, asaba  aba baturage gusigasira ibyo ayo marero amaze kubagezaho mu burezi bw'abana, cyane ko yanagabanyije imibare y'abana bashoboraga bahohoterwaga.

Ati: “ mbere umwana wamusigaga mu rugo nuko ugasanga yahohotewe, nta suku afite, nta kinyabupfura afite. Ku ruhande rumwe hajemo ikinyabupfura ku bana, hazamo umutekano w’abana, hazamo uburezi n’uburere. Mwimvishe ibyo bazi ku myaka yabo kuko twe dufite iriya myaka ntabyo twari tuzi.”

“ hanyuma rero kuri uru rwego rwacu nk’abayobozi, bituma twumva yuko uwo mutekano, uko kwigira … hari icyo bitworohereza muri ya mirimo yacu ya buri munsi kuko nibura ubwira umuntu umaze guhindura imyumvire.”

Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bugaragaza ko kugeza ubu hari ingo mbonezamikurire 1 204 zitanga umusanzu mu burezi bw'abana. Buvuga ko  bibafasha gutangira umwaka wa mbere w'amashuri abanza bafite ubumenyi bwibanze.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 May 23, 2024 - 12:20