Huye: Abanyamadini n'amatorero barasabwa kubungabunga ibidukikije

Mu karere ka Huye, ubuyobozi buravuga ko hakiri icyuho mu kubungabunga ibidukikije bityo abanyamadini n'amatorero nk'abahura n'abantu benshi, basabwa gutera ibiti birimo iby'imbuto ziribwa aho bakorera bakanaziha abaturage.

kwamamaza

Iki cyuho mu kubungabunga ibidukikije, kimaze kugaragara hitabajwe abanyamadini n'amatorero ngo bafashe ubuyobozi mu kukiziba. Maze mu bufatanye n'ishami ryigisha iby'iterambere muri kaminuza y'Abaporotesitanti mu Rwanda (PIASS), n'umuryango CRD, n'inzobere mu kubungangabunga ibidukikje, berekwa ingaruka zigera ku bantu kubwo kutabibungabunga, biyemeza gutanga umusanzu wabo.

Umwe ati "hari nk'aho usanga twabaga dufite amashyamba ariko atari amashyamba atanga imbuto zo kurya, twabonye akamaro k'imbuto zo kurya, ni byiza byatuma ahagaragara icyuho kirushaho kuvaho kandi n'ahagaragara imikorere myiza ikarushaho gutera imbere".      

Undi ati "dufashe ingamba zo kujya kubitera cyane cyane ko tugize n'umugisha w'ibyo bagiye kuduha, hari Abakirisitu tugiye kubiha no ku matorero yacu tukabitera kuburyo ari itorero n'Abakirisitu bacu bizabagirira umumaro".    

Umuyobozi wa Community Relief Developement (CRD) Dr. Abel Jumbe Bavakure, avuga ko mu kubungabunga ibidukikije bazaha abaturage ibiti bya avoka zitanga umusaruro, bigabanye imirire mibi, imbuto abaturage bazisagurire n'isoko biteze imbere, kandi amadini abigiremo uruhare kunyungu zayo, Abakirisitu n'igihugu.

Ati "ni ukuzamura imyumvire y'abihaye Imana ku bijyanye no kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima, mu nyigisho batanga bongere imbaraga mu nyigisho zo kwigisha Abakirisitu babo yuko kwita ku bidukikije, kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ari inyungu kuri bo kandi na none ikaba inyungu ku matorero yabo, ni ahantu haba hakeneye yuko haboneka umwuka uhumekwa mwiza uhagije, ntabwo bazabiha Abakirisitu bose hari bikeya bazahinga mu busitani bw'amatorero kugirango baba Kirisitu bacu nibasohoka hanze bakaba bahagaze hanze bahumeke umwuka mwiza".           

Mu karere ka Huye, Umuyobozi w'ishami rishami rishinzwe ibidukikije Habimana Vianney, avuga ko hakiri icyuho mu kubungabunga ibidukikije, ariko bizeye ko ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije, buzagera kuri benshi ku bw'ijwi ry'aba banyamadini bazakorana.

Ati "ahakiri icyuho cyane cyane ni mu myumvire kumenya amategeko n'amabwiriza agenga kubungabunga no kurinda ibidukikije, kuri iki kintu kijyanye no gukorana n'amadini ni gahunda nziza cyane kandi ikomeye izanagira n'uruhare cyane mu gutuma umuturage abasha kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye no kurinda ibidukikije, gahunda iyo ariyo yose ivugiwe mu rusengero cyangwa ivuzwe n'abihaye Imana babasha kumvwa mu buryo bworoshye kuruta uko wasanga uvuga ngo ugiye kwigisha umuturage bisanzwe".    

Ku ikubitiro, aba banyamadini n'amatorero biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga ibidukije bahereye mu murenge wa Huye na Ngoma, batera ibiti 2,000 birimo iby'imbuto ziribwa, aho bakorera yewe banazihe abaturage kandi mu materaniro yabo basabe abaturage kurushaho kugira umuco wo kubungabunga ibidukikije.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Oct 18, 2024 - 09:27