Huye: “Dufite inshingano zikomeye zo kubanza komora imvune zo mu mitima.”

Ubuyobozi bw’aka karere burasaba amadinin n’amatorero gukoza uruhare agira mu iterambere ry’umuturage. Ibi byagarutsweho umu muhango wo gushyikiriza inkoni y’ubushumba abapasiteri bane bo mu itorero Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda, bavuga ko bafite inshingano zikomeye zirimo izo komora imvune ziri mu mitima y’abakirisitu.

kwamamaza

Uyu muhango wo kwimika no gushyikikiriza inkoni ya gishumba abapasiteri 4 bo mu Itorero ry’Intumwa n’Ububyutse mu Rwanda (Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda) wabaye ku wa kabiri ku kicaro cy’ishami ryaryo riherereye mu Karere ka Huye.

Aba bapasiteri bitezweho kuyobora umukumbi w’Imana mu itorero rya Kristo muri Rejiyo y’Amajyepfo.

Pasiteri Anicet Kabalisa; Umuyobozi wa Apostolique mu Karere ka Huye akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero I Huye, avuga bitezweho komora ibikomere by’abaturage hifashishije ijambo ry’Imana.

Ati: “impinduka ya mbere ni ububanza komora imitima kuko abantu benshi bafite imitima yakomeretse. Ijambo ry’Imana, mu gitabo cya Yesayi, Yesu niwe wavuze ngo nashyiriweho, naziye kugira ngo abafite imvune zo mu mitima nzomore. Rero dufite inshingano zikomeye zo kubanza komora imvune zo mu mitima.”

Nyuma yo gushyikiriza inkoni ya Gishumba no kubasengera aba bapasiteri bashya, SAFI Robert; Umuvugizi mukuru wa Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda, yagaragaje ko nk’itorero rigomba gukomeza gufasha abaturage muri gahunda za Leta kuko bihuye n’ijambo ry’Imana.

 Ati: “rero izi gahunda za leta ziba ziriho zo guteza imbere umuturage zuzuzanya n’ijambo ry’Imana kuko naryo ridusaba kugira ngo umukirisitu abe ameze neza mu buryo bwose: bwaba ubw’imitekerereze, ubw’umwuka ndetse n’umubiri. Leta tuyibona nk’abafatanyabikorwa kandi nibyo koko turafatanya.”

 Ange Sebutege; Umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko amadini n’amatorero akorera i Huye, agira uruhare mu iterambere ry’abaturage ndetse  asaba kubikomeza.

Ati: “Navuga ngo mu nkingi zose z’ubuzima bw’igihugu tugenda tubona uruhare rw’amatorero, ariko abakirisitu bose twifuza ko bagira ubuzima bwiza, tukumva ko abaturage twese tugomba guharanira gusenga ariko no guharanira gukora cyane kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza.”

Kugeza ubu, mu Karere ka Huye hari amadini n’amatorero asaga 210, yose  agira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Aya madini n’amatorero akunze kugira uruhare, cyane cyane nko mu burezi, kurwanya amakimbirane, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ihohoterwa, gutegura abagiye kurushinga, gufasha abaturage gukora imishinga mito ibyara inyungu, kwigisha isuku n’isukura, ndetse n’ibindi…….

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Dec 21, 2022 - 10:18