
Hejuru ya 50% nta makuru baba bafite kubyo bahererwa ingurane ku butaka
May 20, 2024 - 10:03
Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda rigaragaza ko hejuru ya 50% by’abaturage bahabwa ingurane z’ubutaka mu bikorwaremezo runaka, baba badafite amakuru ahagije bikagira ingaruka zitandukanye zirimo kutazibonera igihe cyangwa guhendwa ku butaka bwabo.
kwamamaza
Ni ubushakashatsi bwamurikiwe inzego za Leta zitandukanye aho Apollinaire Mupiganyi Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, avuga ko icyagaragaye aruko mu gihe ahagiye gushyirwa ibikorwaremezo bitandukanye mbere yuko himurwa abaturage ngo bahabwe ingurane usanga abo baturage nta makuru abenshi baba bafite y’ibigiye kuhakorerwa bityo bikaba kimwe mu mbogamizi ikigaragara mu gutanga ingurane.
Ati "usanga abaturage hejuru ya 50% nta makuru bafite kugikorwa runaka gikorerwa ku karere cyangwa se mu mudugudu wabo, ibyo bikaba bifite imbogamizi y'uko iyo umuturage atazi igikorwa kigiye kuhakorerwa n'uburenganzira bwe usanga akenshi atabuzi, twasanze benshi batazi iyo hari igikorwaremezo kije gukorerwa ahongaho, uburenganzira bw'umuturage ku mutungo we usanga nta makuru abifiteho".
Ibyo ngo ninabyo bitera ibibazo bitandukanye mu gihe cyingurane nkuko akomeza abivuga.
Ati "usanga hejuru ya 60% by'abaturage twabajije bavuga ko batahawe ingurane, muri bake bavuze ko bahawe ingurane mu bikorwaremezo igipimo kiri hasi cyane kuri 35%".
Gusa ngo hamwe n’inzego bireba ubufatanye nibwo bwimirijwe imbere kugirango icyo kibazo gikemuke nkuko Maurice Nsabibaruta umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imiturire mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), abigarukaho.
Ati "ikibazo cy'ingurane z'abaturage dusanzwe tukizi ko ikibaho ariko kuva no mu myaka ishize cyagiye kigaragara ariko hamwe n'inzego dufatanya tugenda tugikoraho, ubu turebye uko bihagaze hari byinshi byo kwishimira, mbere abantu bakoraga nk'imishinga ugasanga wenda ntitwatekereje ingaruka biri bugire ku muturage ariko ubungubu hari uburyo bwo gukora byumwihariko igenamigambi rigitangira tugasesengura tukamenya ngo igikorwaremezo kizajya he bigahuzwa n'igishushanyo mbonera".
Impirimbanyi mu by’amategeko mu Rwanda, zikunze kwinubira akarengane no gutinda kwishyura ingurane z’ubutaka n’indi mitungo by’abaturage, aho akenshi bitwara igihe kinini ndetse bamwe ntibanishyurwe burundu.
Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange rigena ko indishyi yemejwe yishyurwa mbere mu gihe kitarenze iminsi 120. Gusa akenshi ibi ntibikurikizwa kuko hari aho usanga hashize imyaka batarahabwa ingurane.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


