
Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite.
Apr 4, 2024 - 08:58
Mu gihe habura igihe gito Abanyarwanda bategereje amatora yo guhitamo ababahagararira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, hemejwe itegeko ngenga rivuguruye rigenga imikorere y’Abadepite, ibyo abari mu nteko icyuye igihe bavuga ko byari bikenewe cyane kugira ngo itegeko ribagenga rijyanishwe n’igihe ndetse n’itegeko nshinga ry’u Rwanda.
kwamamaza
Mu cyumba cy’inteko rusange y’Abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, 23 barimo gusuzuma ndetse bagatora ingingo ku yindi mu zigize itegeko ngenga rigena imikorere y’umutwe w’Abadepite.
Nyuma yo kwemeza izi ngingo uko ari 231, hakurikiyeho gutora bemeza itegeko ngenga, ndetse Hon. Karinda Francois Xavier, Perezida wa Sena y'u Rwanda, yatangaje ko itegeko ryemejwe.

Ati "ryemejwe n'Abasenateri 23 ntawaryanze, ntawifashe nta n'imfabusa yabonetse bityo itegeko ngenga rigena imikorere y'umutwe w'Abadepite rikaba ritowe n'inteko rusange".
Ni itegeko ryemejwe mu gihe habura amezi atatu, Abanyarwanda bakajya mu matora y’Abadepite.
Hon. Harerimana Mussa Fazil, Visi Perezida w’Abadepite bari gucyura igihe, avuga ko igihe cyari kigeze ngo iri tegeko rivugururwe.

Ati "rigomba guhuzwa n'itegeko nshinga byanze bikunze kuko itegeko ryose riba rigomba kuba rishingiye ku itegeko nshinga muri icyo gihe ubwo itegeko nshinga ryavuguruwe ningombwa ko n'amategeko yose avugururwa kugirango ahuzwe nabyo, harimo n'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwa, no mumikorere usanga hari ibintu twari dukeneye kwandika neza ariko harimo n'ibibazo by'abaturage, iyo umuturage yanditse ikibazo yatwandikiye kiri mu rukiko bigenda gute turagisuzuma n'urukiko ruri kugisuzuma?"
Hon. Nyirasafari Esperance, Visi Perezida w’umutwe wa Sena, avuga ko byabatwaye igihe gusesengura no kugenzura iri tegeko mu buryo bwimbitse bikaba ariyo mpamvu ryatinze.

Ati "ryatugezeho mu mwaka ushize turarisuzuma, koko ryaratinze ariko naryo ni itegeko rinini turisoje rifite ingingo 231, byari ngombwa ko turitindaho kuko ryanahuriranaga n'igihe havugururwaga itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ariko tukaba twari dufite n'irindi tegeko ngenga rigena ibigomba gukurikizwa mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, itegeko nshinga ari n'iryo tegeko rigena ibigoba gukurikizwa mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma niyo twabanje gukora kuko yagombaga kugira ingaruka no kuri iri twatoye muri Sena".
Akomeza agira ati "Itegeko ngenga rigena imikorere y'umutwe w'Abadepite ni itegeko rigomba kuba risobanutse kuko rigena uko bakora".
Umushinga w'iri tegeko ngenga wohererejwe Sena ufite ingingo 234, zasuzumwe mu nama y'Abaperezida, muri izo ngingo 64 zemejwe uko ziri, 51 zakorewe ubugororangingo bw'imyandikire, ingingo 100 zakorewe ubugororangingo bw'ireme, 16 zakuwemo, mu gihe ingingo 10 nshya zongewe mu mushinga.
Nyuma yo gusuzuma umushinga w'itegeko ngenga mu nama y'Abaperezida no gukusanya izi ngingo hasigaye 231 arizo zemejwe nk'izigize itegeko ngenga rigena imikorere y'umutwe w'Abadepite mu Rwanda.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


