Havuguruwe ikoranabuhanga ritangirwamo ibyangombwa bijyanye n'imyubakire

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’ibikorwaremezo yamuritse ikoranabuhanga rivuguruye ryiswe “Kubaka system” rizajya ritangirwamo ibyangomba bijyanye n’imyubakire. Iyi sisitemu yitezweho kwihutisha imitangire y’ibi byangombwa, gusiba ibyuho bya ruswa, gushyira umucyo mu kubitanga no kunoza imyubakire bijyanye n’ibishushanyo mbonera bigezweho.

kwamamaza

Kubaka.gov.rw ni urubuga ruvuguruye ruzajya rutangirwaho serivisi n’ibyangomba by’imyubakire, Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’ibikorwaremezo, avuga ko rugiye gukuraho ibyuho by’imikorere itanoze byabonekaga mu gutanga ibyangomba byo kubaka.

Ati "iyi sisiteme nshya ikemura ibyinshi mu bibazo cyangwa se byose twari dusanzwe tubona muri iyi sisiteme yo kubaka, bimwe muri byo byari ibitanga icyuho cy'imikorere mibi aho wasangaga umukozi utanga uruhushya ariwe ufata icyemezo kivuga ngo ibi byemewe hano ibi ntibyemewe ku bijyanye n'igishushanyo mbonera, uyu munsi ni sisiteme igenda ikareba ngo ibi bisabwe bijyanye n'igishushanyo mbonera ikabyemeza.

"Ikindi ni ukongera kugabanya igihe bisaba uruhushya ngo ruboneke, ibyo byakozwe havanwaho ingendo abaturage bakoraga hahuzwa sisiteme zisanzwe za leta, niba usabye uruhushya ni wowe wajyaga kwirebera kuri RRA ukazana icyangombwa cyuko rwa ruhushya rudafite ideni, ariko ubu sisiteme niyo ihita igenda ikareba ikabaza mugenzi wayo ya RRA ikamenya ngo aha hantu nta kibazo hafite, bigabanya cyane igihe byasabaga ngo umuntu abone uruhushya, bizongera n'umusaruro mu gutanga impushya vuba ".         

Dusengiyumva Samuel, Meya w’umujyi wa Kigali, avuga ko uyu mujyi uzungukira muri iri koranabuhanga kuko rizanahashya abiyitiriraga ubutaka butari ubwabo nka kimwe mu byatezaga ubujura, rikazanihutisha gutanga ibyangombwa.

Ati “Mu mwaka w’2024 warangiye twakiriye ubusabe burenga 50,000 busaba ibyangombya byo kubaka, ariko kubera impamvu zitandukanye zirimo na sisiteme idakora neza twabashije kwemeza no gutanga ibyangombwa 30,000 gusa, mu byukuri ni ibyangombwa bicye ugereranyije n’igihe byari byasabiwe".

"Ubu twishimiye cyane ibyo iyi sisiteme nshya izanye by’umwihariko nko gutuma nyir’umushinga abasha kugenzura ibijya mbere, ariko no kongera ubunyamwuga muri iki gice cy’imyubakire, kubera ko nuzajya uvuga ko uri umwenjenyeri bizajya bigaragarira muri sisiteme, nuvuga ko uri umushushanyi w’inyubako nabyo bigaragare, nunigira nyirubutaka, kubera ko twagiye twakira ibirego by’uburiganya aho hari abantu bigira ba nyirubutaka kandi atari bo, rero hamwe n’iri koranabuhanga ibi byose tuzajya tubasha kubigenzura.”

Mu mwaka w’2016 nibwo hari hashyizweho ikoranabuhanya naryo ritangirwamo serivisi n’ibyangombwa birebena n’imyubakire, gusa haje kugenda hagaragaramo ibibazo bitandukanye byatumaga bidakora neza ari nayo mpamvu iri koranabuhanga ryavuguruwe mu gukemura ibyo bibazo bo kunoza imikorere yaryo.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Apr 30, 2025 - 08:46