Hateguwe politiki y'igitabo izasubiza ibibazo birimo ibibangamira umuco wo gusoma.

Inteko y'Umuco iravuga ko politiki y'igitabo yateguwe izasubiza ikibazo cy'ibibazo by'umuco wo gusoma ugenda ukendera bitewe n'iterambere ryihuta. Ni politiki ikubiyemo amabwiriza areba abafata imyanzuro, abarezi, ababyeyi nndetse n'abanyarwanda muri rusange bakurikiza mu kongera kuzamura umuco wo gusoma cyane cyane ku bakiri bato.

kwamamaza

Iyo uganiriye n'abanyarwanda benshi usanga bazi gusoma no kwandika ariko abafite umuco wo gusoma bo bakaba bacye cyane.

Abaturage bagaragaza ko mbere abana bato bakundaga gusoma ibitabo ariko mur'iki gihe abana bahugiye mu bindi.

Mu kiganiro n'Isango Star, umwe yagize ati: " Mbese ngereranyije no mu gihe cyanjye niga, mbona bigenda gakeya  bitewe n'ukuntu iterambere rigenda riza mbona abana bahugiye muri internet, kureba televiziyo....Ibijyanye no gusoma ibitabo, ubajije bariya babicuruza ntabwo bigenda kuko bitakigurwa nka kera."

 Undi ati: " Babigizemo ubushake kugira ngo abana babo babashe gusoma babashakira ibitabo. ariko nubwo byabuze, hari amasomero ibitabo bibonekamo kuburyo wajyamo ukakigura, cyangwa ukamutirira, ujyayo ukagisabira umwana."

"Ariko mur'iyi minsi byasimbuwe n'amafilimi , aho abana benshi basigaye bataha noneho aho gufata igitabo yirukira kuri filimi nsha yasohotse."

Ambassador Robert Masozera; Umuyobozi mukuru w'inteko y'Umuco, avuga ko hateguwe  politiki y'igitabo.

Ati: "Minisiteri ifite uburezi mu nshingano ku bufatanye n'izindi nzego zitandukanye zirimo minisiteri y'umuco n'urubyiruko n'ibigo biyishamikiyeho nk'inteko y'umuco, twarangije igikorwa cyo gutegura politiki y'igitabo. Abahanzi n'abanditsi bakomeje gusaba ko ayo mabwiriza, uwo murongo ngenderwaho yasohoka kandi koko birakenewe, birimo gushyirwaho imbaraga..."

Anavuga ko " Zimwe mu ngamba twifuzako abantu bari mu bwanditsi bagendamo ni ugutangira gushyira ibitabo mu ikoranabuhanga noneho n'ababicuruza babicuruze mu buryo bw'ikoranabuhanga kuko hari ibintu bizoroshya. nk'urubyiruko rwacu, abakiri bato, ibyo bari gusoma ni ibiri ku ikoranabuhanga. "

 Inteko y'umuco igaragaza ko iyi politiki y'igitabo ivuguruye izakorana na politiki y'uburezi niy'umuco kugira ngo mu muryango nyarwanda hazanwe uburyo bugezweho bworohereza umuturage mu kinyejana cya 21 gusoma ibitabo, bityo umuco wo gusoma ukagaruka mu bantu bato n'abakuru.

@Bahizi Hertier/Isango Star-Kigali.

 Dec 2, 2022 - 10:27