Hatangijwe umushinga wo gukusanya imyanda y’ibikoresho bya pulasitike

Ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera(PSF), hatangijwe ku mugaragaro umushinga ugamije gukusanya imyanda y’ ibikoresho bikozwe muri pulasitike. Iyo myanda izajya inyuzwa mu nganda ziyitunganya ikabyazwamo ibindi bikoresho bifite umumaro kandi bitangiza ibidukikije. Mimisiteri y’ibidukikije ivuga ko uretse kubungabunga ibidukikije, uyu mushinga ushobora gutanga izindi nyungu binyuze no mu gutanga akazi mu buryo butandukanye.

kwamamaza

Gukusanya imyanda yo mu bikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa, bizajya bivanwamo ibindi bikoresho bishobora gukoreshwa  mu yindi mirimo inyuranye.

Jean Francoise Mubiligi; umuyobozi mukuru wungirije muri PSF,  avuga ko biri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kandi ari uruhare rwa buri wese.

 Ati: “Ikibazo cyo kubungabunga ibidukikije ni ibitureba twese kandi biragira ingaruka turi kubona twese. …hakomeje kugaragara plastique nk’amacupa y’amazi, yaba izikoreshwa zifunga ibyo kurya…Uburyo zakurwa aho zigenda zinyanyagiye, aho zibitse cyangwa aho zagiye kujugunywa kuko naho zamara imyaka 10 zitaragira icyo zihindukaho.Ntabwo rero ari nziza ku butaka bwacu no ku kirere cyacu.”

Yongeraho ko “ abaturage turabasaba kubyumva kuko ari nabob a mbere babona ingaruka zabyo iyo ikirere cyahindutse, iyo ibihingwa bigize ikibazo…. Rero ni ukuvuga  ngo umuturage ubibona akaba aziko akoresha plastique niyihutire kuyishyira hamwe noneho ayigeze kubashinzwe kuyitwara, noneho nabo bayigeze kuri izi nganda zishinzwe kubishyira hamwe.”

 Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya ; Minisitiri w'Ibidukikije, avuga ko ubu buryo bwitezweho gutanga n’akazi.

Ati: “Twatangiye gushyiramo ubushobozi kugira ngo turwanye umwanda uturuka ku bikoresho bya plastique, ibyari byo byose ndetse n’ibikoresho bya plastique bikoreshwa inshuro imwe. Ubwo rero uyu mushinga ntabwo uje kurengera ibidukikije gusa, ahubwo uje no guhanga imirimo.”

“ guhanga imirimo ngira ngo murabizi ko hari amashyirahamwe, hari koperative z’urubyiruko, iz’abagore zatangiye kujya zishongesha ibi bikoresho bya plastique bikoreshwa inshuro imwe, ibikoresho bya plastique bitagikoreshwa nuko bagakuramo amatafari twubakisha, aya mapave. Aha urahanga imirimo, uraha urubyiruko imirimo, rero ntabwo ari ukurengera ibidukikije gusa ahubwo ni no kurengera ubuzima bw’abantu. Duhange imirimo turengera ibidukikije.”

n’urugaga rw’abikorera ruvuga ko guherari Kamena (6) uyu mwaka w’2022, uyu mushinga utangiye  gushyirwa mu bikorwa, hamaze kwinjiramo ibigo birenga 140 bikusanya ayo ma plastique kugirango akorwemo ibindi bikoresho bitandukanye.

Kuva icyo gihe, toni zigera kuri 400 zo muri ibyo bikoresho nizo zimaze gukusanywa.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-kigali.

 Nov 24, 2022 - 16:18